Umuhanzi Nel Ngabo yateye imitoma umukobwa w’uburanga budasanzwe usanzwe ari umusizi. Nyuma y’amagambo ya Nel Ngabo hakomeje kuvugwa urukundo n’umubano udasanzwe hagati yabo.
Ubusanzwe Nel Ngabo ni umuhanzi ukuri muto mu myaka ndetse utarigeze avugwa cyane mu rukundo kimwe n’abandi bahanzi baririmba indirimbo z’urukundo.
Aciye ku mbuga nkoranyambaga ze yifashishije amafoto ye na Essy Williamz amutera umutoma arenzaho n’umutima (Emog).
Nel Ngabo yagize ati:”Your are my Ride or Die” , aya akaba ari magambo akunda gukoreshwa cyane mu rukundo n’abakundana umwe asezeranya undi ko ‘uko ubuzima bwahinduka kose bazahora hamwe ko ari’uwo kwizerwa kuri we”.
ESSY WILLIAMZ NI MUNTU KI ?

Ubusanzwe Essy Williamz ni Umunyarwandakazi w’umusizi ndetse akaba yaragaragaje ubuhanga budasanzwe binyuze mu nganzo y’ubusizi no kwandika indirimbo binavugwa ari we wandikira Nel Ngabo.
Si ubuhanzi bwo mu bwoko bw’ubusizi kuko Essy Williamz ni umucuruzi akaba n’umwandi w’indirimbo n’ibisigo.
Umuvugo aherutse gushyira hanze yawise ‘Kuri makumyabiri nitanu’ akaba ari umuvugo wakunzwe n’abatari bake.
Yakoranye na Saranda Oliva Mutoni igisigo cyitwa ‘Holding onto wind’.
Afite Kompanyi igurisha imyenda ndetse akunze no gufasha abandi binyuze mu mishinga itegamiye kuri Leta by’umwihariko uzwi nka ‘Youth Alive’.
Bivugwa ko kandi aya ari amayeri ya Nel Ngabo yo gushaka kwamamaza indirimbo aherutse gushyira hanze yise ‘Si’ na ‘Friend’.