Advertising

Omar Marmoush yahishuye umuhanzi afata nk’uwa mbere

01/24/25 11:1 AM
1 min read

Umukinnyi mushya wa Manchester City Omar Marmoush , yagaragaje ko hari umuhanzi akunda kandi afata nk’uwa mbere kuri we muri muzika muri rusange.

Omar Marmoush waguzwe arenga Miliyari 101 z’amafaranga y’u Rwanda akaba akomoka mu gihugu cya Misiri , yavuze ko Burna Boy ari we muhanzi mwiza muri muzika kuri we.

Marmoush w’imyaka 25 y’amavuko, yavuye muri Eintracht Frankfurt iri ku mwanya wa Gatatu muri Bundesliga mu Gihugu cy’Ubudage yerekeza muri Shampiyona y’Ubwongereza mu ikipe ya Manchester City, aho yaguzwe Miliyoni 70 z’amayero arenga Miliyari 101 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro cyashyizwe ku mbuga Nkoranyambaga za Manchester City akabazwa umuhanzi mwiza kuri we akunda kumva atazuyaje Omar wahawe numero 7, yavuze ko ari Burna Boy wo mu Gihugu cya Nigeria.

Yavuze ko amukundira uburyo amaze kwegukana ibihembo bitandukanye muri Grammy Awards n’uburyo aririmba injyana ya Afro Beats.

Bimaze kugaragara ko Burna Boy yigaruriye imitima y’abakinnyi benshi, nyuma y’aho n’abarimo ; Virgil Van Dijk , Ansu Fati , Eduardo Camavinga na Harry Kane bagaragarije ko bakunda Burna Boy ndetse n’abandi bahanzi bo muri Nigeria babashyize ku mwanya wa mbere kuri bo.

Omar yavuze ko gushyirwa ku mbuga za Man City ndetse akanagurwa nk’umukinnyi ari ibintu atazibagirwa. Yagize ati:”Uyu munsi ntabwo nzawibagirwa. Gusinyira Man City, ikipe ya mbere nziza ku Isi, ni ibyiyumvire bidasanzwe. Binteye ishema, umuryango wanjye urishimye kandi natwe twese twishimiye kuba hano muri Manchester.

“Hamwe na Pep, n’ikipe bafatanya n’uburyo bwiza bufasha abakinnyi , abakinnyi baba bafite buri kimwe ngo bazamure urwego. Ibyo byose byaranshimishije ngiye kuza hano”.

Yakomeje agira ati:”Ntabwo naributinzemo kuko icyo nshaka ni ibikombe. City yabaye ikipe ikomeye mu Bwongereza imyaka myinshi, rero nziko nje mu ikipe itwara ibikombe no mu Kirere cyiza cyuje umuco wo gutsinda. Ndashaka kwigira kuri buri umwe nanjye nkaryoherwa no gutsinda”.

Mu mikino 17 Omar yari amaze gukina muri Bundesliga, yari amaze gutsindamo imikino 15 kuko ari umukinnyi umenyereweho kwihuta cyane no gukoresha Tekenike cyane mu kibuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop