Mu Ijoro ryo ku wa 24 Ukuboza rishyira ku wa 25 Ukuboza, Korali de Kigali yataramiye kuri Paruwasi St Michel mu gitaramo cya Noheli.
Bamwe mu bacyitabiriye baganiriye n’umunyamakuru wa UNUNSI.COM , bamubwira uko bakiriye icyo gitaramo n’uko bagifata by’umwihariko uko bakiriye Yezu wapfuye akazuka ubu akaba ari iruhande rwa Se.
Uwitwa Muhire Jean Bosco yagize ati :”Kuri njye ni umugoroba wo kuzirikana urukundo Imana yadukunze no kuba yarahisemo ko umucunguzi wacu avuka nk’umuntu nkatwe uko tuvuka bikanyigisha ko nanjye ngomba gukurikiza inzira ze, rero ubu tuba twishimye ndetse tukifatanya n’imiryango yacu”
Ingabire Annely Justine yagize yagaragaje ko uko baba batatse ibintu bishashagirana binasobanuye ko Noheli ari umucyo. Ati:”Noheli ni umucyo kuko mubona ko henshi haba hatatse ibintu bishashagirana rero niba umukiza yavutse dusaba ko avukira mu mitima yacu kandi hagahora urwo rumuri rumugaragiye”
Mu mboni ya Pacific umurerwa yagize ati:”Uyu mugoroba ndishimye cyane rwose naje mu gitaramo nk’ijoro umukiza wacu yavutsemo akatuzanira umucyo mu isi rero icyo nasaba uko Yezu yavutse atuzaniye umukiro natwe dukwiye kubyizera tukaba bashya nk’ababatijwe”
Uwitwa Nizeyimana Eric avuga ko kuri we Noheli atari ibirugu , amatara n’ibindi. Ati:”Noheli kuri njye si ibirugu,si amatara,si ukurya inkoko no guha urwaho ingeso mbi ngo turishimye ahubwo ni ukumva muri twe hari icyahindutse tukabera abandi urumuri rwiza tunicuza tugasukura imitima yacu Yezu twibuka ivuka rye agasanga dusukuye”