Umuhanzi Fica Magic yatangarije abakunzi b’umuziki we ko gahunda afite nyuma yo gushyira hanze Album ye ya Gatatu yise ‘Umugisha’ ari ukuzamura urwego rw’umuziki we ukageraho aho abakunzi be ba mwifuza.
Fica Magic yatangaje ibi agamije gusubiza abibazaga impamvu impano ye itagera kure nyamara ari umwe mu bahanzi bamaze imyaka irenga 10 bakora umuziki mu Karere ka Rubavu.
Mu byo Fica Magic wahoze witwa Pacifica yatangaje byamukomye mu nkokora bigatuma impano ye itumvwa na bose ku rwego rwiza yifuzaga, harimo n’ikibazo cy’ubushobozi buke bwo gukora indirimbo. Ati:”Umuziki w’uyu munsi usaba ubushobozi bwinshi kandi abahanzi batari batera imbere tuba tucyishakisha”.
Yakomeje agira ati:”Icyo nasezeranya abakunzi b’umuziki wanjye ni uko nyuma yo gushyira hanze uyu muzingo, bazabona ibyiza byinshi kandi umuziki wanjye nzawushyira ku rundi rwego banyifuzaho”.
Agaruka ku itangazamakuru nk’imbogamizi yagize muri muzika , Fica Magic yagize ati:”Hari abanyamakuru bagiye badutenguha bigatuma ntabasha gukora neza umuziki wanjye , kuko nibo bafite ijwi ryo gutuma abantu bawumva. Byabaye ikibazo gikomeye kuko wasangaga buri wese afite urwe ruhande ugasanga wagatanze indirimbo zanjye ntabikoze ariko umuziki ndawukunda nakomeje gukora kugeza ubu”.
Fica Magic yemeza ko urukundo afitiye umuziki n’imyaka amaze awukora , aribyo bikomeza kuwumusunikiramo.
Kugeza ubu Fica Magic arimo gutegura igitaramo azahuriramo na Thompson bombi bazamurikiramo Album ya Gatatu [3×2]. Iya Thomson yayise ‘Ubuyobe’ naho iya Fica Magic ayita ‘umugisha’. Ni Album zizamurikirwa mu Bitaramo bine birimo ikizaba tariki 04 Mutarama 2025 ari na cyo cya Mbere ikindi kikabera mu Karere ka Musanze.
Fica Magic yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zaba ize bwite n’izo yafatanyije n’abandi bahanzi zirimo iyitwa ‘Babiri’.