Nubwo ibihe bigenda bihindagurika ndetse n`iminsi mikuru igatakaza uburyohe n`uburemere yahoranye, iminsi mikuru ya Noheli n`ubunani nanubu biracyari muminsi mikuru nyizihizwa ndetse ikanashimisha abatari bakeya ku isi. Kuba rero wagira icyo usangira n`abawe bikaba akarusho kuri iyiminsi.
Muri iyi nkuru, twakwegeranirije amagambo aryoshye cyane wabwira umukobwa/umugore ukunda maze akarushaho kuryoherwa n`iyi minsi mikuru nyamara utagombye nogutanga ibya Mirenge!
Ntampano zindi nkeneye, kuko wambereye impano iruta izindi umuntu ashobora guhabwa. Ntacyandutira kuba hamwe n`uwo nkunda. Iminsi mikuru myiza nshuti.
- Kukwifuriza ibyiza mbiherekeresheje utubizu twinshi; Kuba ngukunda birampagije. Noheli nziza n`umwaka mushya muhire mukundwa.
- Guhorana nawe birandyohera cyane ariko by`umwihariko gusangira nawe ibyiza bya Noheli n`ubunani. Ndagukunda cyane
- Iminsi mikuru irandyohera cyane . Nishimirako mfite umuntu umpora iruhande akankunda kandi akampaagaciro.Nanjye ndagukunda kandi nkwifurije iminsi mikuru myiza.
- Imana Irankunda cyane kukoyampaye umuntu unkunda kandi akaba igice cy`ubuzima bwanjye.Uwo muntu udasanzwe niwowe! Nkwifurije Noheli nziza.
- Ndi umunyamahirwe akomeye kuko mfite umuryango n`inshuti ariko by`umwihariko nkagira umukobwa mwiza nkawe unkunda. Nkwifurije Noheri Nziza.
- Ntamuhungu mu isi undusha kubaho nishimye kuko ntawe undusha gukunda umukobwa mwiza nkawe. Warakoze kunkunda no kuguma hafi yanjye. Iminsi mikuru myiza.
- Sinakagomye kubisubiramo kuko mbivuga kenshi, ariko ndifuzako umenya neza ko uri ikibasumba mubakobwa kandi ko ariwowe washoboye kumfatira bugwate mumutima wawe. Nkwifurije kuryoherwa n`iminsi mikuru.
- Nari naragusezeranije kuguha impano y`iminsimikuru ariko ntibinkundiye. Urukundo ndimo ngukunda sinabona impano bihura. Keretse gukomeza kugukunda ndumva aribyo nguhayemo impano. Noheli nziza n`umwaka mushya muhire.
- Urukundo ni impano ituruka mu ijuru ariko rukarushaho kuryoha iyo nkumva mumaboko yanjye. Ndagunda kandi cyane. Nkwifurije iminsi mikuru myiza.
- Noheli nziza mwamikazi w`umutima wanjye; wowe unyiyegamiza nkumva uturirimbo twa Noheli kandi ntabaririmbyi bahari. Nkwifurije Umwaka mushya muhire
- Nkwifurije iminsi mikuru myiza;wowe mukobwa ubaruta bose; wowe wanyibiye umutima ukawuhisha murukundo rwawe. Uryoherwe kandi wiyiteho.
- Ntakintu nagereranya nko kumeyako nkundwa n`umukobwa mwiza nkawe. Ntakinshimisha nkokubona useka. Noheli nziza mwamikazi w`umutima wanjye.
- Kuri Noheli, nzaba ndimo nishimira ukuvuka kw`umukiza hamwe n`umuryango wanjye. Ndifuzako wazaza tugasangira ibyishimo by`iminsi mikuru. Ndagukunda.
- Iyi Noheli ntisanzwe kuri njyewe. Nzaba nfite inshuti idasanzwe nzaba ndimo ntekereza. Nkwifurije Noheli nziza Mukundwa.
- Yego aya ni amagambo nanditse, ariko ubutumwa burimo buvuye kundiba y`umutima wanjye kugirango nkwifurize Noheli nziza n`umwaka mushya muhire wowe n`abawe.
- Dushobora kutazaba turi kumwe muri iyi minsi mikuru ariko wibukeko mumutima wanjye duhorana. Murukundo byose birashoboka, ntibizatubuza kwishimana nogusangira ibyiza bya Noheli n`ubunani.
- Uri urukundo rwanjye kandi niwowe byose byanjye nifuza. Byose bimbera byiza iyo undihafi. Sinshidikanya ko urukundo rwacu ruzahoraho. Nkwifurije umwaka mushya muhire.
- Uri impano ikomeye nabonye mubuzima ntari narigeze ntekereza. Wahindutse igice kinini cy`ubuzima bwanjye. Nzahora nshimira Imana Yakumpaye. Noheli nziza n`umwaka mushya muhire.
Umwanditsi:BONHEUR Yves