Basomyi bacu, uyu munsi tugiye kurebera hamwe uko Wabasha gutsinda imyate burundu ukoresheje korogate.
Korogate ikozwe mu buryo busangwamo ibizwi nka ; Menthol na Hydrogen Peroxide zifitemo ubushobozi bwo kurwanya Bagiteri zitandukanye zataka umubiri.
DORE UKO WAKORESHA UBUROSO, UGACA UKUBIRI N’IMYATE.
Imyiteguro: Urasabwa kubanza kugirira isuku igitsi cyawe n’ibirenge muri rusange, ukureho buri kimwe kigaragara nk’umwanda ndetse unagihanagure neza.
Fata Korogate nkeya y’umweru, uyisige ku gitsi cyawe ahari imyate , ubikore witonze nurangiza aho, ushyire ku gitsi cyose.
Nurangiza, utwikire igitsi cyawe hanyuma uryame: Kugira ngo igitsi cyawe kugire umutekano , gitwikize ikintu cya ‘Purasitike’ hanyuma wambare amasogisi.
Mu gitondo, urasabwa gukuramo amasogizi n’ibyo wagitwikije, hanyuma wogeshe igitsi cyawe amazi y’akazuyaze.
Mu masaha y’umugoroba wongere ubigenze nk’uko wabikoze mbere yo kuryama ku munsi wabanje, kugeza ku majoro ushaka.
Abahanga bavuga ko ukwiriye byibura kujya ugira umuco wo guhoza igitsi cyawe gitose cyangwa kibobeye kugira ngo ukirinde kumakara.
Ibi nubikora ntihagire icyo bigufasha , ujye kwa muganga ugishe inama. Watwandikira kandi unyuze kuri Email Info@umunsi.com