Advertising

Menya uko warokora Telefone yawe yaguye mu mazi uwo mwanya

12/14/24 14:1 PM

Mu gihe telefone yawe yagucitse ikagwa mu mazi, birumvikana ko yamaze kwangirika.Guhita uyishyira ku izuba rero ni ikosa waba ukoze rishobora gutuma ipfa burundu kuko ibice by’imbere bihita byangirika.

Numara gusoma iyi nkuru ukabona ari ingenzi, uyisangize inshuti zawe ukunda.

Mu gihe telefone yawe yaguye mu mazi, uwo mwanya uragirwa inama yo guhita uyizimya mbere y’uko ikora ikizwi nka ‘Circuit’. Mu gihe telefone yawe ikiri kwaka, amazi ashobora kwangiza ‘Motherboard’ cyangwa ibindi bice by’imbere. Ikindi niba wamaze kuyikura mu mazi, ntukagerageze kuyishyira ku muriro.

Niba umaze gukura Telefone yawe mu mazi yari yaguyemo, uwo mwanya hita ukuramo Sim Card zose na Memory Card.Nyuma yo kuyizimya , urasabwa guhita ukuramo SIM CARD na Memory Card ubikamo ibintu. Ibi bituma hatagira ibindara ahubwo bikanayifasha kumuka neza.

Guukuramo izi Cards [Sim Card na Memory bizatuma zitangirika cyane ku buryo zishobora kongera gukoreshwa.

Nyuma yo kuyikuramo kandi urasabwa guhanagura neza igice cy’inyuma cya Telefone yawe, ukabikora ukoresheje agatambara keza kandi kumutse. Wirinda gukoresha igishobora gusunikira amazi imbere.

KUKI ATARI BYIZA KUYISHYIRA KU IZUBA ?

Nibyo , uramutse uyishyize ku izuba yakuma vuba ariko nanone ishobora kugira ubushyuhe bwinshi bigateza ikibazo aho kuyikiza.

Previous Story

Ngaka akamaro ko kurya amakara yo mu gikoni

Next Story

Menya indwara ushobora kurwara mu gihe utoga wose mbere yo kuryama

Latest from Ikoranabuhanga

Go toTop