Advertising

Ubushakashatsi: Protege-slip zikoze mu ipamba nizo zigomba gukoreshwa ziba zizewe neza

12/01/24 5:1 AM

Nkuko izina ribyerekana aka ni agakoresho kakorewe kurinda amakariso ku gitsina gore.
Ikoze nka cotex ntoya ikaba ishyirwa hagati y’igitsina n’ikariso. Nubwo yitwako irinda ikariso ariko inarinda igitsina.

Ikoreshwa cyane cyane n’abagore cyangwa abakobwa mu bihe bikurikira:

  • Mu gihe ari mu burumbuke akagira ururenda rwinshi akajya atosa ikariso
  • Mu gihe afite imihango itari myinshi cyane cyane ku munsi uyitangira cyangwa uyisoza
  • Mu gihe umugore cg umukobwa ari bukore urugendo rw’amaguru cyangwa igare, moto, indogobe cg ifarasi
  • Mu gihe nyuma yo kwihagarika atonyanga bikaba byatosa ikariso
  • Mu gihe afite uburwayi butuma ajojoba cyangwa mu gitsina hakavamo ibintu byatosa ikariso.

Si gusa kuri ibi tumaze kuvuga hejuru, protege slip ikoreshwa n’ikindi gihe cyose umugore cg umukobwa abona ko ari ngombwa.

Gusa mbere yo kugura PROTEGE-SLIP ugomba kugura ikoze mu ipamba, ku buryo idapfukirana igitsina cyangwa ngo itume hatagera umwuka. Kuko habaho n’izikoze muri polyester cyangwa plastic izi ntabwo ari nziza ku buzima.

Protege-slip zikoze mu ipamba nizo zigomba gukoreshwa zizewe neza

Nubwo ari nziza zirinda ko ikariso yawe yagira ibizinga, zinarinda ko hari mikorobe zakinjira zinyuze mu ikariso mu gihe yatose cyane cyane mu gihe cy’ivumbi kuko mikorobe nyinshi ziba zitumuka hose.

Ariko kandi iyo ikoreshejwe nabi nayo yagutera uburwayi.

 

Ni ryari protege-slip ishobora gutera indwara? 

Protege-slip muri kwa kurinda ikariso nawe uba urinda igitsina kuba cyahura na mikorobi zakuruwe nubwo bubobere.

Gusa wibukeko igitsina gikeneye akuka kugira ntigihoremo ubuhehere. Niyo mpamvu ugomba gukoresha PROTEGE-SLIP idakomeye, yayindi ituma byibuze hari akayaga kabasha kuhagera.

Protege-slip nziza zigomba kuba zikoze mu ipamba kandi ari ntoya idatwikira no ku mpande. Protege-slip igomba kuba ari ntoya idatwikira hose. Kugirango ukomeze ugire isuku ni byiza kuyihindura buri masaha 4-6 bitewe n’ubwoko bwayo n’ibisohoka uko bingana.

Twibutseko ibi bidakuraho ubundi buryo bwo kwisukura.
Kandi twongeraho ko mu gihe ufite ibiva mu gitsina byinshi cyane kandi binuka ugomba kujya kwisuzumisha kwa muganga kuko bishobora kuba ari uburwayi bukomeye.

Protege-slip ziboneka muri farumasi zitandukanye na supermarket ku mazina anyuranye, gusa ni ngombwa kubanza kureba icyo zikozemo

 

 

Sponsored

Go toTop