Kuri uyu wa kane taliki 28 Ugushyingo 2024, Umuyobozi Ushinzwe Imiyoborere mu muryango utari uwa leta ,NGO, ‘LOVE TO HELP’, MOISE Niyongabo, yasobanuye byinshi kw’idindira rya gahunda yo kwimakaza ihame ry’uburinganire mu Rwanda agaragaza ko igitsina gabo kibifitemo uruhare bijyanye n’imyumvire bagize ubwo iyi gahunda yagezwaga ku Banyarwanda.
Ubwo yari mu kiganiro Waramutse Rwanda gitambuka kuri Televiziyo Rwanda, MOISE Niyongabo Ushinzwe Imiyoborere [Administrative Manager] muri Love To Help Organization, akaba n’impuguke mu by’uburinganire n’ubwuzuzanye [Gender Balance] yavuze ko kuba umugabo yarakiriye uburinganire mu rugo nko kwigaranzurwa n’umugore, ari imwe mu nzitizi zituma gahunda yo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye itagerwaho ijana ku’ijana(100%) mu Rwanda.
Yagize ati: “Hari abagore bakiriye ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu buryo butari bwo, bigatuma bahindura uburyo bari babanye n’abo bashakanye bitanyuze mu nzira bumvikanyeho bigatera abagabo kurushaho kwibaza niba iryo hame ryarashyiriweho umugore ngo abone uko akandamiza uwo bashakanye”.
Yakomeje agira ati:”Urugero ni umugore uba warusanzwe ashyuhiriza amazi umugabo yo gukaraba cyangwa yamumenyeraga imyenda ajyana mu kazi, yakumva uburinganire akabwira umugabo ngo ajye abyikorera nyamara sicyo gisobanuro cy’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye”.
Moise Niyongabo Iburyo, Henry Yedidia ibumoso bakaba abayobozi muri Love To help Organisation.
MOISE Niyongabo ushinjwe imiyoborere muri love to help organization yaboneyeho gusobanura byimbitse ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye anacyebura abajyaga barigoreka. yavuze ko uburinganire ari ukugira uburenganzira bungana imbere y’amategeko hatitawe ku gitsina runaka, mu nshingano, mu mwanya runaka, cyangwa ibikorwa runaka nta hohoterwa cyangwa ihezwa ribayeho.
Niyongabo kandi yabwiye abari bakurikiye Televiziyo Rwanda ko niba ibikorwa byari bisanzwe bikorwa hagati y’abashakanye kandi bigakorwa ntawuhohoteye mugenzi we mbese byumvikanyweho,bidakwiriye gufatwa nko kwica ihame ry’uburinganire, aho bibangamye nabwo hakwiriye gushaka uburyo bwiza bwo kubicyemura binyuze mu biganiro bidakozwe nk ‘uburyo bwo kwigaragambya kuko ari yo nzira yatuma n’abamwe mu bagabo bataracengerwa n’iri hame baryumva ku kigero cyisumbuye.
Ibi byanashimangiwe kandi na HENRY Yedidia Umunyamabanga w’Urwego Rukuru rw’Imiyoborere muri Love To Help Organisation na Blandine SEBUJANGWE Umuyobozi wa Porogarame muri RRP+ [Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi Itera SIDA ] ,bavuga ko mu gihe ihame ry’uburinganire ryaba gishijwe neza yaba inzira nziza yo gushyira iherezo ku bibazo by’ihohoterwa rishingiye kugitsina kandi n’ingo zikaba ijuru rito.
NIYONGABO Moise yasoje ashimira umuryango LOVE TO HELP ku ruhare rwayo mu bikorwa byo kwimakaza ihame ry’uburinganire ndetse anashimira umuryango Rwanda MenEngage Network (RWAMNET) udahwema gutera inkunga ibikorwa byo kwimakaza ihame ry’uburinganire.
UMUGABO NACENGERWA N’IHAME RY’UBURINGANIRE INGO ZIZABA NK’IJURU RITO.
Hashize igihe kinini mu Rwanda hatangijwe gahunda y’uburinganire n’ubwuzuzanye ,ariko umunsi ku munsi hagenda hagaragara bamwe bakiyitiranya no guha ijambo bamwe ikaryambura abandi. Ku rundi ruhande Leta y’urwanda ibinyujije mu nyigisho no mu biganiro binyuranye ikomeje gukangurira abashakanye kumenya inyungu ziri mu bwuzuzanye ngo habeho umuryango itekanye kandi wuzuzanya mu gushakira hamwe ibisubizo by’iterambere.