Umuraperi uri mu bakomeye mu gihugu cya Kenya, Brian Ouko Omollo [Khaligraph Jones] yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kwisanga kuri Album ‘Full Moon’ yakoranyeho n’umuraperi Hagenimana Jena Paul wamamaye mu muziki nka Bushali.
Bushali yari amaze igihe kinini agaragaza ko ari gukora kuri ye Album ‘Full Moon’, ndetse ku wa 22 Ugushyingo 2024 yayishyize ku isoko. Ni Album iriho abahanzi bakomeye cyane cyane abo bagiye bakorana mu bihe bitandukanye ibihangano byubakiye ku njyana ya kinyatrap. Khaligraph Jones niwe muhanzi wo mu mahanga gusa yitabajeyo, ahanini bitewe n’ubufatanye aba bombi bagiranye ubwo Jones yari i Kigali.
Mu butumwa yashyize kuri konti ya Instagram, Khaligraph Jones yagaragaje ko indirimbo yakoranye na Bushali kuri Album ‘Full Moon’ ari igisobanuro cyo guhuza imbaraga kw’abahanzi babarizwa mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Ariko kandi yanamushimiye kuba yarabashije gushyira hanze iyi Album ndetse ‘nanjye nkaba ngaragaraho’.
Iyi Album iriho ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki zitarimo Youtube. Bushali aherutse kugaragaza ko zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi Album ateganya kuzikorera amashusho yayo nk’imwe mu ntego yihaye. Bushali asobanura ko kuri iyi Album hariho indirimbo ‘ziryoshye’, kandi yifashishijeho abaraperi bagenzi be barimo nka B-Threy, Kivumbi, Slum Drip, ndetse na Khaligraph Jones uri mu bakomeye mu gihugu cya Kenya.
Ni ubwa mbere Bushali ahuriye mu ndirimbo na Khaligraph Jones. Ariko benshi bamenye uyu muraperi mu Rwanda nyuma y’uko ahuriye mu irushanwa rya Coke Studio na Bruce Melodie, ibintu byamufashije kugenderera urwagasabo mu bihe bitandukanye. Unyujije amaso mu ndirimbo zigize iyi Album, Bushali yongeye kumvikanisha umwimerere wa Kinyatrap, ariko kandi anakorana n’abantu bagize uruhare mu gutuma uyu munsi izina rye ryaracengeye cyane.
Album ye iriho indirimbo “Isaha” yakozwe na Producer Yewe, ‘Ubute’ yakozwe na Elvis Beat, ‘Zontro’, ‘Iraguha’ yakoranye na Slum Drip na B-Threy, ‘Tugendane’ yakozwe na Hubert Beat, ‘Imisaraba’ yakozwe na Pastor P, ‘Saye’; ‘Ijyeno’,’Hoo’ yakozwe na Muriro, ‘Unkundira Iki’ yakoranye na Kivumbi King, ‘Moon’ yakoranye na Khaligraph Jones, ‘Kuki uneza i nigguh?’ yakoranye na Nillan, ‘Mbere rukundo’ yakozwe na Muriro, ‘Monika’ yakozwe na Package, ‘Gun’ yakozwe na Lee John, ‘Paparazzi’ yatunganyijwe na Stallion, ndetse na ‘Sinzatinda’ yakozwe na Kush Beat.
Bushali aherutse kubwira InyaRwanda, ko Album ye yayise ‘Full Moon’ kubera ko n’umuhungu we w’imfura yitwa ‘Bushali Moon’ kandi yashakaga kwiyumvisha ubuzima bw’abantu batishoboye. Yavuze ko yakuriye mu buzima butari bwiza, ari nayo mpamvu ukwezi kwamubereye impamba yo gukomeza kwitekerezaho no kugerageza gusingira inzozi ze.
Bushali yavuze ko ukwezi gufite igisobanuro kinini mu buzima bwe, kuko azi neza ko buri joro ryose yaraye yari amurikiwe n’ukwezi. Ati “Ni Album nakoze ngendeye ku mateka yanjye, ukuntu nakuze, ubuzima nakuriyemo, ngendeye no ku muhungu wanjye, ngendeye no ku muryango wanjye, n’umugore wanjye, ubu mfite abana babiri, harimo ‘Moon’ na ‘Sun’.”
Kharigraph Jones umwe mubaraperi bakomeye muri Kenya
Bushali umwami w’njyana ya Kinyatrap