Gira ibanga rikomeye ibi bintu, nubibwira abandi ubuzima bwawe uzabwangiza bikomeye! Mu buzima bwa buri munsi ubayemo, hari ibintu byinshi ukwiriye kugira ibanga.
Twabateguriye ibintu byagufasha kugira ubuzima bwiza ndetse buticuza mu mibanire yawe n’abandi bantu bose.
1.Ugomba kugira ibanga intego zawe zejo hazaza: Mu mibereho yawe, ntago uzi neza niba abantu wisanzuraho ndetse wita inshuti zawe niba ku ruhande rwabo nabo bagufata nk’inshuti yabo, rero itondere kubabwira intego zawe bitaba nko gucira umwanzi isiri. Hari byinshi tugambirira kuzakora ejo hazaza ariko ntitubigereho, zirikana ko umwanzi wawe adaturuka kure maze ugire amakenga.
2.Gira ibanga Ubuhanga bwawe: Ku bantu mukunda kureba filime, uzasanga mu ma filime tubona abantu bambaye udukingirizamaso (mask) ntitubamenye ariko bitewe n’uburyo bakina barwana cyane bikarangira batsinze tukababona mu maso nyuma.
Nawe nukora cyane ibikorwa byawe ntago bizaceceka ahubwo bizivugira. Irinde kuvuga ubuhanga bwawe kuko bifatwa nko kwiyemera no kwikina.
3.Ineza wagiriye abandi hirya no hino irinde kuyasasa ku mbuga nkoranyambaga: Iyo urebye hamwe na hamwe ku mbuga nkoranyambaga uhasanga amafoto y’abantu bagiye bafasha abakene, imfubyi, abapfakazi cyangwa abandi batishoboye.
Nubwo gufasha ari igikorwa cyiza ariko ku birata bituma bigaragara nk’aho wabikoreye kuvugwa cyangwa kwamamara.Irinde kwifotozanya n’ibyo ugiye gutanga kuko intego yawe atari ukwiyamamaza, ahubwo ibuka kugirira ineza abantu ugamije guhindura ubuzima bw’abo bantu cyangwa se gukorera umugisha.
4.Gira ibanga inenge uzi ku nshuti yawe: Burya inenge ziri ukwinshi zimwe zirakosoka izindi ntago zikosoka, inenge ibaye iri ku myitwarire wayimubwira kuko yakosoka ariko inenge iri ku muburi kubimubwira atari bubashe kuyihindura byamumarira iki?
Niba ufata umwanya wawe nabo wita inshuti zawe mukanegura mugenzi wanyu adahari, nkubwize ukuri abo mufatanya nawe bazajya bakuvuga mumaze gutandukana. Nubona ikintu kitari cyiza ku mubiri wa mugenzi wawe ukakigira ibanga ntibizagabanya iminsi yawe yo kubaho.
5Ugomba kugira ibanga ubutunzi cyangwa imitungo yawe: abantu benshi usanga badashobora kubiceceka nk’iyo baguze inzu nshya, imodoka nshya cyangwa se ikibanza. Hari abahamagara bagenzi babo bababwira ko baguze inkweto nimyenda, niba nawe iki kintu kikubaho umenyeko ibyo ari ibimenyetso bigaragaza ikizere gike
Imana yaguhaye amatwi abiri ndetse n’umunwa umwe, yabikoze kugirango wumve byinshi uvuge bike. Ibuka kugira ibanga ryinshi ku buzima bwawe ndetse nujya kuvuga ubanze ukarage ururimi inshuro 7 kuko kuvuga ibidakenewe bijya bikoraho abantu benshi.