Mu myaka 15 ishize aba Producer benshi bafashaga abahanzi gukora umuziki, ntibumvikanaga mu bihangano byabo nk’abahanzi, ahubwo bashyiraga imbere cyane kwita ku mishinga y’abandi.
Ariko muri iki gihe zahinduye imirishyo, kuko nabo batangiye no gushakishiriza mu muziki nk’abahanzi.
Indirimbo zabo zirumvikana cyane mu bitangazamakuru muri iki gihe, ndetse bamwe bamaze imyaka itanu mu gutunganya indirimbo batangiye kugaragaza ko nabo bashaka gukora umuziki nk’abahanzi.
Ni aba Producer n’ubundi bari mu kiragano gishya cy’umuziki barangajwe imbere na Element wo muri 1:55 AM.
Hari abahitamo gukora indirimbo zabo bonyine, hari n’abandi bahitamo kwisunga abahanzi bagenzi babo.
Hari abandi ba Producer bahuriza abahanzi mu ndirimbo imwe ariko ijwi ryabo ntiryumvikane.
Hari n’urundi ruhande rwa ba Producer bakorera indirimbo abahanzi ndetse bakaziririmbamo
1.Element
Kuva mu myaka ibiri ishize nibwo Mugisha Robinson wamamaye nka Element yagaragaje ko uretse gukora indirimbo, yatangiye n’urugendo rwo kuririmba-mbese yavuyemo umuhanzi.
Ni urugendo yatangaje nyuma y’imyaka irenga itatu yari ishize yigaragaje nka Producer gusa. Ariko kandi mu biganiro bitandukanye yagiye agirana n’itangazamakuru, uyu musore yumvikanishije ko yabanje kuba umuhanzi mbere y’uko akora ibijyanye na ‘Production’.
Akavuga ko gusiragizwa na ba Producer ari byo byatumye ahitamo kwiga ‘Production’ mbere y’uko akora umuziki nk’umuhanzi.
Yinjiriye mu ndirimbo ‘Kashe’ imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 10, akomereza ku ndirimbo ‘Fou de Toi’ yahuriyem na Ross Kana na Bruce Melodie, none aherutse gushyira ku isoko indirimbo yise ‘Milele’ yakoreye muri Kenya.
Ushingiye kuri gahunda ye yo gushyira hanze ibihangano, bisa n’aho uyu mwaka nta zindi ndirimbo azashyira hanze vuba. Ahubwo ashyize imbere kurangiza zimwe mu zo yakoreye abahanzi banyuranye.
2.Loader
Mu mezi icyenda ashize nibwo Producer Loader yagaragaje ko yiteguye kwinjira mu muziki nk’umuhanzi. Icyo gihe yatanze integuza y’agace gato k’indirimbo ‘Cigarette’ yakoranye na Aly Sano.
Aka gace k’iyi ndirimbo kahererekanyijwe ahantu henshi ku mbuga nkoranyambaga, kugeza ubwo byateye imbaraga Loader zo kwinjira mu muziki.
Uyu musore yari amaze igihe yumvikana mu itangazamakuru, ahanini binyuze mu gukora indirimbo abahanzi bagezweho nka Bwiza, The Ben n’abandi banyuranye.
Loader ni mubyara wa Prince Kiiiz washinze Studio y’umuziki ya Hbyrid. Yigaragaje nk’umusore ufite impinduramatwara mu muziki we, kuko yitaye cyane ku gukorana n’abahanzi bagezweho muri iki gihe.
Yigeze gutangaza ko agace k’indirimbo ‘Cigarette’ yakoranye na Alyn Sano kamufashije kureba uburyo abantu biteguye kumwakira mu muziki.
Avuga ko ahubwo ibi byaherekejwe no kuvugana na Davis D bakorana indirimbo ‘Lolo’ ari nayo yabaye iya mbere yamwinjije mu muziki.
3.Yaweeeh
Ni umwe mu ba Producer bakiri bato. Ariko yigaragaje nk’umusore urangamiwe cyane cyane ku isoko mpuzamahanga, aho yamaze gukorera indirimbo abarimo Eddy Kenzo ndetse n’abahanzi bo mu bihugu byo muri Cote d’Ivoire.
Ariko kandi avuga ko amaze no kurambika ikiganza ku ndirimbo ya Uncle Austin, Tom Close, The Ben n’abandi banyuranye. Amaze iminsi avugwa cyane mu itangazamakuru, ahanini bitewe n’urukundo rwe na Shadia Mbabazi wamamaye nka Shaddyboo muri iki gihe.
Aherutse kubwira InyaRwanda ko kwinjira mu muziki byaturutse mu kuba ari imwe mu ntego yari afite mu buzima bwe nyuma yo gutunganya indirimbo.
Ati “Zari inzozi zanjye kandi numvaga indirimbo yanjye ya mbere igomba kujya hanze.” Mu itangazo yagenewe abanyamakuru, yavuze ko ku wa 15 Ugushyingo 2024 azashyira hanze ndirimbo ye ya mbere yise ‘Dangote’.
Kandi yishimira ko amaze no gukora ku ndirimbo z’abahanzi barimo nka Papa Cyangwe, Otile Brown n’abandi bahanzi bakomeye muri iki gihe muri Afurika.
4.Li John
Umwaka urashize Li John atangiye kumvikana mu matwi ya benshi.
Uyu musore yigaragaje cyane mu ijwi ridasanzwe ryatumye umubare munini utangira kumwizereramo.
Ushingiye ku bihangano amaze gushyira hanze, indirimbo ‘Naragusariye’ yakoranye n’umuvandimwe we Pamaa, niyo imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 1.
Yari yabanje kwigaragaza nka Producer gusa ukorera indirimbo abahanzi. Ndetse, Jay Polly ari mu bagiye bamutera imbaraga yo gutunganya indirimbo z’abahanzi ariko anaririmba.
Uyu musore yarabyumvise, ndetse atangirira ku ndirimbo ‘Pola’ yakoranye na Papa Cyangwe, akomereza ku ndirimbo ‘Ready Now’ yakoranye na Marina na Afrique yabiciye bigacika.
Yakomereje ku ndirimbo ‘Ndagutinya’, ‘Nasinya’ yakoranye na Social Mula, ‘My Reason’ yakoranye na Dram T, aherutse gushyira ku isoko ‘Shenge’ yakoranye na Jay Polly.
Aherutse gutangaza ko yarangije indirimbo zizaba zigize Album ye nshya izajya hanze muri uyu mwaka. Ni Album avuga ko izaba iriho indirimbo zinyuranye zirimo izo yakoranye n’abahanzi Mpuzamahanga.
5.Pacento
Muri Nzeri 2022, Akimana Patience Dedithe uzwi nka Producer Pacento, yagaragaje ko nyuma yo gutunganya indirimbo z’abahanzi banyuranye, yanahisemo gukora umuziki nk’umuhanzi.
Uyu mugabo yavuzwe cyane mu itangazamakuru nyuma yo gukora ku ndirimbo zirimo nka: ‘Gakoni k’abakobwa remix’ ya Lil G na Mavenge, ‘Till I die’ ya Urban Boyz, ‘Mbwi z’ukuri’ TBB, ‘Kamucerenge’ ya TNP, ‘Nisamehe’ ya Safi na Riderman, ‘Aragiye’ ya Urban Boyz, ‘Gentleman’ ya Queen Cha, ‘Like That’ ya Marina, ‘Nyamijos’ ya Fireman na Safi Madiba n’izindi
6.Dr. Nganji
Yamenyekanye nk’umwe mu bagabo bagize uruhare rukomeye mu gutuma injyana ya ‘Kinyatrap’ ishinga imiziki.
Ni we wamuritse impano z’abarimo B-Threy, Slum Drip, Bushali n’abandi banyuranye. Ibi byatumye buri mwaka ategura ibitaramo bihuriza hamwe abaraperi mu bihe bitandukanye; ndetse muri uyu mwaka yakoze ibitaramo byabereye kuri Institut Francais.
Ari kumwe kandi Bushali na B-Threy bataramiye mu gihugu cy’u Bufaransa ku nshuro yabo ya mbere mu bitaramo byari bihujwe n’iserukiramuco rikomeye muri kiriya gihugu. Nganji anaherutse gushyira ku isoko Album ‘Kinyarwanda’ yahuriyeho abaraperi bakomeye muri iki gihugu.
Ni album avuga ko yakoze yitaye cyane ku miziki yo hambere yari yaribagiranye.
Azwi cyane mu itangazamakuru nk’umwe mu bagize uruhare mu gushinga inzu y’umuziki ya ‘Green Ferry’
7.The Major
Ni umwe mu basore bagize itsinda rya Symphony Band.
Rimaze imyaka itandatu riri ku isoko, ndetse rigizwe n’abasore bane bize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo. Bigaragaje cyane mu bitaramo bikomeye mu Rwanda, ndetse biragoye kubona umuhanzi wo mu Rwanda bataracurangira.
Hejuru y’ibi banakora indirimbo mu rwego rwo kwagura impano zabo. The Major aherutse kubwira InyaRwanda ko bitewe n’uburyo impano yamukirigise yahisemo gukora umuziki nk’umuhanzi.
Ndetse aherutse gushyira hanze indirimbo ya mbere imwinjiza mu muziki. Yasobanuye ko gukora indirimbo ari wenyine azabihuza no gukora akazi mu itsinda.
Uyu musore yagize uruhare ku ndirimbo z’abahanzi banyuranye, ariko kandi ashimangira ko kwinjira mu muziki byari bigamije gushimangira ubuhangange bwe mu muziki.
8.Yee Fanta
Uyu musore agarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga ahanini bitewe n’uburyo akora indirimbo muri byinshi ibyamamare biba byavugiye mu biganiro bitandukanye n’itangazamakuru.
Uburyo akoramo amashusho y’indirimbo ze, imiririmbire ye n’imucurangire ye ituma ibihangano bye byinshi bisanga ku mbuga nkoranyambaga cyane.
Ni we wakoze indirimbo z’abarimo umuraperi Papa Cyangwe. Ariko kandi yaririmbye zimwe mu ndirimbo zirimo nka ‘Amatiku’, ‘Zadubayi’, ‘Nonese mpeze’ n’izindi zigarukwaho cyane.