Advertising

Ibyiza byo koga amazi akonje

20/10/2024 19:14

Hari abantu bamwe bakunda koga amazi akonje, abandi bakabitinya, bagahitamo kaga ashyushye. Nyamara burya buri kintu cyose kigira ibyiza byacyo niyo mpamvu muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyiza byo koga amazi akonje. 

1.Byongera kuba maso

Nyuma yo kwitera amazi akonje, ugahumeka witsa cyane bigirira akamaro umubiri kuko winjiza umwuka wa oxygen uhagije. Ibi biguha ingufu, umubiri wawe ukeneye muri uwo munsi.

2.Bitunganya uruhu n’umusatsi

Burya amazi ashyushye atuma uruhu rukanyarara ni nayo mpamvu niyo waba woze amazi ashyushye ari byiza kwiyunyuguza akonje kuko bituma utwenge twari twafungutse cyane twongera kwifunga bityo bikabuza ivumbi n’indi myanda kuba yakinjira mu mubiri. Ku musatsi naho rero bituma ushashagirana, ugakomera kandi ukabyibuha.

  1. Byongera ubudahangarwa no gutembera kw’amaraso

Iyo ucyitera amazi akonje umutima usa n’usimbutse, ibi bigira ingaruka nziza ku miyoboro y’amaraso, aho bituma amaraso atembera neza. By’umwihariko koga amazi akonje bifasha mu kugabanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso, kuko bituma imitsi y’amaraso yaguka. Bituma kandi imitsi ivamo imyanda ndetse niba hari n’ahari hipfunditse hagafunguka, ibi bikongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri.

  1. Bifasha mu gutakaza ibiro

Mu buryo bugoye gusobanura, koga amazi akonje bifasha gutakaza ibiro. Ubusanzwe tugira ibinure by’amoko abiri: ibinure byera n’ibinure by’ikigina. Ibinure byera byiyongera iyo turya Calories nyinshi zirenze izo umubiri wacu ukeneye. Ibi bitera kubyibuha mu rukenyerero, kuzana ibinyenyanza, kubyibuha igikanu, ibi bikaba ari bibi. Ibinure by’ikigina, ari nabyo byiza bifasha umubiri guhorana ubushyuhe, bikaba bikora cyane iyo umubiri ukonje. Iyo rero uhora woga amazi akonje, ibi binure birakoreshwa cyane nuko ibiro bikagenda bigabanyuka buhoro buhoro

  1. Kwihutisha gukora neza kw’imikaya

Uzabona akenshi abasiganwa ku maguru bashyira balafu ku maguru nyuma yo kwirukanka igihe kinini. Ibi si ku busa kuko bifasha imikaya kongera gukora neza nka mbere yo kwiruka. Ubushakashatsi bugaragaza ko kumara byibuze iminota 24 mu mazi akonje hagati ya 10°C na 15°C biruhura imikaya bikagira akamaro hagati y’umunsi umwe n’iminsi 4 nyuma yo kuyikoresha cyane.

  1. Birwanya stress

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko kumara akanya mu mazi akonje bigabanya igipimo cya uric acid mu mubiri. Si byo gusa kuko bwanagaragaje ko bizamura igipimo cya glutathione, ikaba isohora imyanda mu mubiri ndetse ikanatuma ibindi bisohora imyanda mu mubiri bikora ku gipimo cyiza. Ibi byose bifatanyiriza hamwe gutuma umubiri uhangana na stress.

  1. Bigabanya kwiheba no kwigunga

Koga amazi akonje kandi byagaragaye ko bifasha mu guhangana no kwiheba bigendana no kwigunga. Iyo woze amazi akonje, bituma uruhu rwohereza ubutumwa mu bwonko nuko igisubizo kikaba kurekura imisemburo irwanya kwiheba maze bigatuma ibyiyumviro bikora neza. Ndetse kumara umwanya mu mazi akonje afite 3.5°C ukamaramo iminota hagati ya 2 na 3, ukaruhuka indi 5 ukongera ugasubiramo rimwe, birwanya uburibwe bunyuranye ndetse bikanatuma wumva utuje.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Menya inyamaswa zijya mumihango nk’umugore

Next Story

Byinshi wamenya k’umuhanda witwa ikibaya cy’urupfu

Latest from Ubuzima

Uko wakivura indwara y’umujagararo

Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza abantu benshi bahanganye n’amaganya,30% by’abantu bakuru bose bo muri Amerika, bazakubwira ko gushaka inzira nziza zo kurangaza ibitekerezo byawe bitoroshye. Ibimenyetso

Inyamaswa zihaka igihe kirekire

Ijambo guhaka rikoreshwa ku bisimba binini by’ibinyamabere nk’inka, gusa ku muntu harimo umwihariko, hakoreshwa ijambo gutwita. Hano ku umunsi.com twabakoreye urutonde rw’inyamaswa zihaka igihe
Go toTop