Advertising

Umukinnyi Vinicius yatunguwe no gusanga umwana yari yarishushanyijeho atari uwe nyuma yo gukoa DNA Test

18/10/2024 11:09

Umukinnyi witwa Vinicius Tobias wakinnye muri Real Madrid , yatunguwe no gusanga umwana yari yarabyaranye n’umukunzi we atari we nk’uko byerekanywe na DNA Test zafashwe.

Ni amakuru akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Ukwakira 2024 binyuze kuri X yahoze yitwa Twitter batangazwa n’uko mu gihe cya vuba ari bwo , Vinicius yari aherutse kwishushanyaho uyu mwana amwishimira nk’uwe.

Nyuma yo kumva aya makuru, umukunzi we banabyaranye umwana akamubeshya ko ari uwe anyuze kuri konti ye ya Instagram yasabye abantu kudakomeza gusezereza Vinicius cyangwa abingingira kumuha amahoro.

Yagize ati:”Nk’uko buri wese abizi , Vinicius nanjye ntabwo twabanye igihe kirekire , muri icyo gihe twarimo dutandukana nagiranye umubano n’undi muntu , ni nawe wanteye inda. N’ubwo byagenze gutyo ariko buri wese yakomeje kubaho ubuzima bwe. Twaje gufata umwanzuro wo gusuzuma amaraso y’umwana ,DNA Test  ibisubizo bitwerekeka Maite atari umukobwa wa Vinicius”.

Yakomeje agira ati:”Mukuri, ndasaba uwari we wese guhagarika kwataka Vinicius. Vinicius ntabwo yaje aho nabyariye kandi ntabwo yigeze ashyira hanze amafoto y’umwana kugeza hakozwe DNA Test. Njye na Vinicius  twarabiganiriye kandi byagenze neza”.

N’ubwo uyu mukobwa asa n’uwiseguye benshi banze kuruca ngo barumire, ahubwo batangira gutanga ibitekerezo bitandukanye byinshi byibasira Vinicius wari waramaze kwishushanyaho uyu mwana w’umukobwa.

Ku kaboko ke yari yanditseho ati:”Maite , ndagukunda”.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Kubakunzi b’inkoko sobanukirwa ibyiza 7 wungukirwa iyo wayiriye

Next Story

Abraj Kudai niyo hotel nini ku Isi ! Byinshi wayimenyaho

Latest from Imikino

Go toTop