Advertising

Inama kubantu bagorwa no gusabana

16/10/2024 19:18

Ushobora gushaka kuganiriza umuntu ukabura aho uhera kuko kwisanzura ari ikintu cyakunaniye. Ushobora kandi kunanirwa kugaragariza umuntu amarangamutima akurimo kuko utajya ubasha gusabana. Ibi bishobora kugufungira amayira menshi kuko byagaragaye ko abantu bakunda gusabana n’abandi bagira amahirwe menshi yo kubona akazi kurenza babandi bipfukirana bonyine.

Umunsi.com twaguteguriye bimwe mu byo wagerageza gukora bikaba byagufasha kurushaho kubasha gusabana no kwisanzura, bikarushaho gutuma wunguka inshuti nyinshi mu buzima.

Ibyo wakora bikagufasha kurushaho gusabana

  1. Itware nk’umuntu usabana

Hari ibintu biba bizwi ku bantu basabana nko gusuhuzanya, kuganiriza uwo mwicaranye mu modoka, n’ibindi. Nubwo byaba bimeze nk’aho bitakurimo ndetse binagoye gerageza ubikore, uko ubikora niko ugenda umenyera kugeza igihe bikubamo nk’umuco.

  1. Tangirira ku tuntu duto

Niba kujya mu kirori ukayobora ikiganiro cyangwa gutangiza ikiganiro n’umuntu bikugora, gerageza ujye wibuka gushimira umuntu icyo agukoreye, nujya guhaha uganirize umucuruzi gato nk’uri gukatuza, nujya restaurant uvugishe uwakwakiriye, bityo bizagufasha.

  1. Baza ibibazo

Niba guterura ikiganiro bikugora gerageza ubaze ibibazo bisaba ubusobanuro uwo muri kuvugana. Hari ibibazo bisubizwa yego cyangwa oya, ibi byirinde. Niba uhuye n’umuntu mu modoka aho kumubaza niba umushoferi ubatwaye amuzi, wamubaza aho ari buviremo. Aho ushobora kuhahera mugirana ikiganiro kirambuye kugeza mugeze aho muviramo.

  1. Tuma umuntu akwibwira

Abantu benshi bakunda kuba yakwibwira. Mubaze icyo akora, siporo akunda, n’ikindi. Gusa wirinde ibibazo byerekeye kuri politiki, umuryango we, keretse ari we ukwibwiriye. Nabyo bizafasha kuganira.

Gusabana bituma wunguka inshuti

  1. Shimira ibyo mugenzi wawe yagezeho

Niba uwo mukorana yongejwe umushahara bihereho muganire, yambaye neza se, bimubwire. Niba mwigana akaba yatsinze mubwire uti komereza aho, iyi ishobora kuba intandaro y’ikiganiro kirekire. Niba umuturanyi yaguze imodoka nshya musabe umunyenga aho murahahera ikiganiro.

 

  1. Gira imyitwarire ikurura abandi

Uko witwara niyo waba udakunda kuvuga bishobora gutuma abandi bifuza kuganira nawe nuko bakaba aribo bagushotora. Ikinyabupfura, kubaha, isuku, kubahiriza igihe ku kazi, ni bimwe mu byatuma abantu bashaka kuganira nawe ndetse bamwe bakaba baza bakubaza ibanga ukoresha ngo bakwigane.

  1. Menya amakuru agezweho

Urwenya ruvuga ko umuvumbyi aba azi n’inka yabyaye mu baturanyi. Niba ushaka kuganira ni byiza kumenya abo muganira ibyo bakunda. Niba ari abagabo bashobora gushaka kumenya amakuru y’umupira, ibihugu bishyamiranye, niba ari abasore bashobora kuba bashaka kumenya aho ibya Guma Guma bigeze, umuhanzi wasohoye indirimbo…

 

Si ibi gusa ariko ibi ni bimwe mu byakongerera amahirwe yo kubasha gusabana n’abandi no kunguka inshuti nshya. Ushaka kuduha inyunganizi ntuhweme kutwandikira kumbuga zacu umunsi.com! turi abanyu

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Alicia na Germaine bagiye gushyira hanze indirimbo nshya

Next Story

Inama kubashaka kugira inshuti ndetse no gukundwa

Latest from Ubuzima

Uko warwanya impumuro mbi mukanwa

Kunuka mu kanwa biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye, harimo kutoza amenyo neza, uburwayi bwo mu kanwa bunyuranye, kunywa itabi, ifuke y’inzoga, imiti imwe n’imwe n’izindi

Menya uburyo bwiza wasabamo imbabazi

Gukosa ndetse no kutumvikana ni ibintu ikiremwamuntu cyagiye kubana nabyo kuva mu bakurambere muri muri Edeni, gusa icyiza ndetse cy’ingenzi ni ukumenya uburyo ki
Go toTop