Advertising

Umukobwa yanze impano y’imodoka yahawe na nyina wamutaye akiri umwana

14/10/2024 21:02

Akenshi biragora kwakira ko umubyeyi yataye umwana cyangwa ko umwana atacyumva nyina. Biba agahinda ku mwana by’umwihariko iyo yakuze yirera , bikaba byanatuna yanga uwakabaye amugiraho inshingano. Ibi nibyo byabaye ubwo umubyeyi yahaga imodoka umukobwa undi akayanga.

Uyu mukobwa witwa Pendo, yabaye inkuru mu binyamakuru no ku mbuga nkoranya mbaga zitandukanye nyuma yo kurangiza amashuri agategura umunsi mukuru , nyina yamuzanira impano y’imodoka undi akayanga.

Iyi nkuru yatunguye abandi banyeshuri biganaga na Pendo mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Kaminuza na cyane ko atari kenshi umubyeyi aha umwana impano y’imodoka bigendanye n’uburyo zihenze.

Amakuru avuga ko uyu mubyeyi yakoze ibi , agamije gukiza ibikomere yateye umwana we ndetse no kumusaba imbabazi z’gihe kirekire , nk’umwana wibanaga kuko ngo yamutaye mu myaka 15 ishize, ubwo yari mu Mujyi wa Dodoma.

Nyina yahise yerekeza  muri Singida aho yabonye undi mugabo , gusa ngo akanga gufata inshingano zo kurera Pendo nk’umwana atabyaye, nyina wa Pendo abura amahitamo bityo umwana akurana agahinda.

Pendo wari ufite imyaka umunane y’amavuko, yagumye muri ubwo buzima bubi, arerwa na nyirakuru. Umwana arakura, agera mu bwangavu nyina ntawe kugeza ku myaka 15 nyina wa Pendo ntawe kugeza ubwo yategereje ibirori  byo gusoza akabona kongera kugaruka.

Uyu mubyeyi wari umaze imyaka adahari nyina, yagarukanye imodoka yo mu bwako bwa Madza CX-5 nk’impano.

Iyi modoka yari iherekejwe n’urwandiko rusaba imbabazi , runagaragaza impamvu yamusize gusa umwana ntabwo yigeze agira amahirwe yo kurusoma.

Ibi byasize isomo mu babyeyi batekereza ko ibintu  bidashobora gukiza ibikomere uko byaba bimeze kose.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Kenya: Umugore yafashe uruhinja rw’injagwe yiyemeza ku rurera nk’umwana we

Next Story

Imishinga 10 ushobora gutangira nta gishoro gihambaye bigusabye

Latest from HANZE

Go toTop