Advertising

Kenya: Umugore yafashe uruhinja rw’injagwe yiyemeza ku rurera nk’umwana we

14/10/2024 20:04

Uyu mugore witwa Kay 66 nk’uko byanditswe n’inyamakuru byo muri Kenya, ngo yemeje ko yabaye umubyeyi kimwe n’abandi ubwo yari amaze gufata uru ruhinja rw’injangwe [Icyana cy’injangwe] akarushyira akiyemeza ku rurera.

Ni inkuru yatangaje benshi ku mbuga Nkoranyambaga aho bibajije impamvu yamuteye kubikora na cyane ko ibimenyerewe ari abantu bafata umwana usanzwe bakamurera nk’uwabo aho kuba injangwe.

Mu mashusho yashyize hanze, yasabye abakunzi be kumuha izina yaha iyi njangwe itaramara igihe ku Isi, avuga ko we atari yayiha izina kuko atari yamenya igitsina cyayo.

Icyatangaje abantu ni uburyo yagiye agaragaza ko kuba umubyeyi bigoye , kubera ko “Ngiye gutangira kumenya no gutekereza ibyiza ku njangwe yanjye (My Baby), agaragaza ko ishobora kutazakunda amavuta yisiga ,ibyo arya n’ibyo yitera.

Yagize ati:”Muraho, niguriye injangwe y’uruhinja mu isoko,  kandi ngiye kubana nayo mu nzu yanjye. Urukundo mfitiye inyamaswa ntabwo rusanzwe”.

Benshi bamushimiye umutima yagize wo kugakura ku izuba akiyemeza ku kitaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Vem Miller wari witwaje imbunda ubwo Trump yiyamamazaga yarekuwe

Next Story

Umukobwa yanze impano y’imodoka yahawe na nyina wamutaye akiri umwana

Latest from HANZE

Go toTop