Advertising

Kwamamara hari igihe bikwica mu marangamutima – Miss Uganda 2024

07/10/2024 17:44

Miss Uganda 2024, Natasha Nyonyozi, avuga ko kwamamara bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’amarangamutima, n’ubwo mbere atari azi ko byamugiraho ingaruka zigaragara.

Uyu mukobwa w’imyaka 23 y’amavuko, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko nyuma yo kwegukana ikamba, yabonye ko amagambo y’abantu bamwe ashobora kubabaza no kwangiza mu buryo bw’amarangamutima.

Natasha yavuze ko amagambo mabi y’abakoresha imbuga nkoranyambaga ashobora kugira ingaruka mbi, cyane cyane iyo  bigamije guharabika. Yagize ati: “Ntakubeshye, hari amagambo akomeye kandi mabi ashobora kwangiza amarangamutima y’umuntu. Ntacyo wabikoraho kuko ntushobora kubuza abantu kuvuga, ariko ikingenzi ni ukumenya ukuri kwawe ukabireka ukabifata nk’aho ari ko byubatse.”

N’ubwo atabasha kugera kuri buri mukobwa wese uri mu buzima bugoye, Natasha yabageneye ubutumwa bwo kubafasha.Yabibukije kwigirira icyizere no kwizera inzozi zabo, yongeraho ko n’ubwo we atakekaga kuzagera aho ageze uyu munsi, ubufasha bw’Imana bwamugejeje kure.

Yagize ati: “Imana ni urufunguzo rwa buri kimwe mu byo ukora, sinakekaga ko ngera aha ngeze uyu munsi, ariko Imana unyuranye na yo mu bikomeye byose.”

Natasha yashimiye cyane abantu bo mu cyaro cya Kabare aho avuka, by’umwihariko ababyeyi be bamushyigikiye kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa nyuma. Yavuze ko isengesho yasenganye na nyina ari ryo ryamuhaga imbaraga mu rugendo rwo guhatanira ikamba.

Nyonyozi yegukanye ikamba rya Miss Uganda 2024-2025 mu ijoro rya tariki 3 Kanama 2024, mu birori byabereye kuri Hoteli Sheraton, asimbuye Miss Hanna Karema Tumukunde.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Amarangamutima y’umugore wa Rusine nyuma yo guhabwa imodoka

Next Story

Nyamasheke: Urupfu rudasobanutse rw’umugore wapfuye nyuma yo kuryama ari muzima

Latest from Imyidagaduro

Go toTop