Advertising

Abantu benshi batinya kurega P.Diddy n’ubwo ari muri gereza kubera imbaraga ze

10/08/24 16:1 PM

Umuraperi w’Umunyamerika, Sean Combs Diddy wamenyekanye nka P. Diddy, yongeye kuregwa ibirego bishya bijyanye no guhohotera no gukorera ibya mfura mbi abagore.

Ni ibirego bishya byazamuwe na Dawn Richard bahoze bakorana bya hafi mu muziki, ndetse yari umwe mu bigeze gutoranywa na P. Diddy mu kiganiro cye cyanyuraga kuri MTV, cyitwaga ‘Making The Band’.

Ku wa kabiri, nibwo uyu mugore Dawn Richard yatanze ikirego cye n’ibindi bifitanye isano ashinja P. Diddy mu Karere kari mu Majyepfo ya New York nk’uko ishami rya BBC mu myidagaduro ribitangaza.

Ibirego uyu mugore ashinja P. Diddy harimo kuba yarahohoteraga abagore, kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato yitwaje ubwamamare bwe, kubaha ibiyobyabwenge ndetse ko hari n’amafaranga yajyaga yanga kumwishyura akayafatira nyamara yayakoreye.

Umwunganizi wa P. Diddy, witwa Erica Wolff, yatangaje ko uyu muraperi yatunguwe kandi yanatengushywe cyane n’ibi birego byatanzwe na Richard, avuga ko byose ari ibintu byateguwe kandi ko ari ibinyoma.

Erica yakomeje avuiga ko umukiriya we (P. Diddy), ahagaze yemye ku kuri kwe kandi yiteguye kuzabihamya mu rukiko.

Richard yari umwe mu bagize itsinda ryari rigizwe n’abakobwa ryitwaga Danity Kane, ryashinzwe na P Diddy binyuze mu kiganiro ‘Making the Band’. Nyuma uyu mugore ngo yaje kuba umwe mu bagize itsinda ry’uyu muraperi ryitwaga ‘Diddy Dirty Money’.

Richard muri ibi birego, avuga ko ari n’umuhamya wiboneye uburyo P. Diddy yakubise mu buryo bukabije uwahoze ari umukunzi we Cassandra Ventura uzwi nka Cassie. Ashimangirako yagiye yibonera inshuro nyinshi uyu muraperi ahohotera Cassie, ndetse akanamuniga.

Nk’uko iki kirego kibivuga, ngo hari inshuro nyinshi za P. Diddy yagiye akoresha uyu mugore imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Avuga ko hagati y’umwaka wa 2009 na 2011, ubwo bari mu myitozo mu itsinda rya ya Diddy Dirty Money, uyu muraperi yamusanze mu rwambariro akamusaba kwiyambura imyenda y’imbere maze akanamwita amazina atesha agaciro imbere y’abandi, ndetse akajya anamukora ku myanya y’ibanga.

Ibi birego bishya biri mu ruhererekane rw’iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikomeje kwiyongera mu bishinjwa uyu muraperi, umwe mu bantu bakomeye mu mateka y’injyana ya Rap ku Isi.

Gusa P. Diddy yagiye abihakana inshuro nyinshi akavuga ko biri gutegurwa mu rwego rwo kumutesha agaciro, gusa aherutse gusaba imbabazi nyuma y’amashusho yagiye hanze agaragaza ihohoterwa yakoreye Cassandra Ventura.

Umwanditsi: Bohneur Yves

Previous Story

Dore ibibi byo gukoresha agakingirizo abantu benshi batazi

Next Story

Batandukanye bucece ! Urugo rwa Kanye West na Bianca rwajemo rushorera

Latest from Imyidagaduro

Fatakumavuta yanze kuburana

Ubwo yari imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta yavuze ko atiteguye kuburana kuko batabonye Dosiye ngo bihuze n’urubanza. Ibi
Go toTop