Advertising

Uganda: Umunyarwanda yanizwe n’inyama iramwica

30/09/2024 16:28

Umunyarwanda ukomoka mu Karere ka Burera  , Umurenge wa Rugarama , mu Ntara y’Amajyepfo, yapfiriye mu Karere ka Kisoro muri Uganda anizwe n’inyama.

Uyu mugabo wishwe n’inyama ufite inkomoko mu Rwanda , witwa Nyirivamunda Elie akaba afite imyaka 40 y’amavuko ngo yari atuye mu gace ka Kisoro muri Uganda icyakora ubuyobozi bugasobanura ko butari bumuzi kuko atari yaribaruje.

Radio Boona yo muri iki gohugu , ivuga ko yasangiraga n’umukobwa we wari waje kumusura bari mu Kabari kuko ngo hari hashize igihe kinini batabonana bakaba bari bongeye guhura kuri uyu wa 29 Nzeri 2024.

Mu mafunguro barimo basangira harimo inyama , uyu mugabo yatamiye ikamuniga kugeza apfuye.Umukobwa we yatangaje ko yashenguwe n’urupfu rwa se bari baherukana.

Ati:”Nashenguwe no kubona Data yapfuye, Twari twongeye guhura , anjyana ku kabari , angurira ifunguro”.

Abaturage bavuga ko Ntirivamunda wari uzwi nka ‘Akanovera’ yari asanzwe ari umukiriya uhoraho w’akabari k’uwitwa Hamiss Bakunda.

Isoko: Igihe

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Kivumbi King yakoreye amateka muri Uganda

Next Story

Umusirikare yirashe nyuma yo gusanga umukunzi we ari kumuca inyuma

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Go toTop