Advertising

Umuhanzikazi Justina Syokau yatereye ivi Pasiteri Kanyari

23/09/2024 09:50

Umuvugabutumwa mu ndirimbo Justina Syokau yasabye urukundo na Pasiteri Kanyari wo muri Kenya amusaba kuzamubera umugore undi nawe arabyemera.

Ni igikorwa cyakorewe mu rusengero imbere y’abayoboke, aho Pasiteri Kanyari yakorewe ibidasanzwe akambikwa impeta n’umumunzi we Justina Syokau, muri Salvation Ministry.

Uyu muhanzikazi Justina Syokau imbere y’abayoboke , yatunguranye arinako ashimangira urwo akunda umukozi w’Imana Pasiteri Kanyari aho bakirijwe ibyishimo nabo bakuzura umunezero imbere y’abari baje gusenga.

Justina Syokau yasobanuye ko umwana bafitanye atari azi se , kubera ko ngo batigeze babana ndetse mu minsi yashize anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko akeneye umugabo bakorana ubukwe bivuze ko yabaga wenyine.

Mu byo yavuze umugabo yifuza agomba kuba yujuje, Justina yatangaje ko agomba kuba afite imyaka 40 irenga ataje kumukinira mu buzima.

Yongeregeho ko akeneye umugabo uzi gukunda kandi ufite amafaranga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Niba ukeneye umukunzi iyi nkuru ni wowe igeneye yisome

Next Story

Mozambique: Ikipe y’umupira w’amaguru ‘The Mambas’ yazamutseho imyaka 5 ku rutonde rwa FIFA

Latest from Inkuru z'urukundo

Abasore gusa: Amagambo 10 aryohera umukobwa

Mu buzima bw’urukundo n’imibanire, amagambo akora ku mutima ashobora kugira uruhare rukomeye mu gushimangira umubano hagati y’abakundana. Amagambo meza atuma umukobwa yumva akunzwe, yubashywe,
Go toTop