Advertising

Abakobwa gusa : Uko wamenya niba uwo mukundana yigira umusore nyamara ari umugabo wubatse

29/09/2024 14:44

Birashoboka ko waba ufite umukunzi mukundana ariko akaba akubeshya ko muri kumwe nyamara ari umugabo wubatse.Muri iyi nkuru uramenyeramo uko wabasha kumumenya.

Ibi nubasha kubimenya ushobora guhangayika , ugacika intege ndetse ukumva abantu bose ubanze, ariko nanone ni ingenzi cyane kubimenya ku bw’umutekano wawe w’ahazaza.

Ita cyane ku mico ye ya buri munsi. Kugira ngo umenye niba umukunzi wawe afite umugore, wowe mukobwa urasabwa kwitondera imico ye ukayimenya neza. Nubona ashobora kuba agira amabanga atari make , ndetse ukabona hari iby’ubuzima bwe adashaka ko umenya uzagire amakenga kuko ashobora kuba ari kurinda urugo rwe rwa mbere.

Ita cyane ku mbuga nkoranyambaga ze. Niba ushaka kumenya niba umukunzi wawe , ufite urundi rugo , iteka ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye, umenye neza ko wazigenzuye. Kuko Isi yabaye umudugudu uyu ntakabuza uzamumenya,

Ita cyane ku hahise he. Kugira ngo ubashe kumenya umuntu ukwihisha, biza gusaba kugera kure mu mateka ye. Injira mu hahise he , umenye umuryango we wose bizagufasha. Menya abantu bose babamenye aha mbere.

Shakisha amafoto ye yo ha mbere yose, uyabik. Gerageza guhuza imbuga nkoranyambaga ze n’ubuzima abayemo uyu munsi.

Ukwiriye kuba uzi neza abo azana mu rugo kuko bitari ibyo ntabwo uzabasha kumumenya neza. Nba abantu bose azana usanga utabazi , ni ikibazo gikomeye.

Menya niba mu irangamimerere ye ari ‘Married’ cyangwa niba ari ‘Single’. Ibi bizagufasha gukomeza ku mwizera mu gihe utari wabona andi makuru.

Isoko: Laura Dolye

 

Previous Story

Igitsina gore: Ngaya amafunguro ashobora gutuma udatwita mu gihe wayariye

Next Story

Telefone eshanu zigezweho zihindura uburyo tubona ikoranabuhanga ! Ngubu ubwoko 5 bwazo

Latest from Inkuru z'urukundo

Impano waha umukunzi ukurikije uko ateye

Mu gihe utegura impano ni ngombwa gusobanukirwa inyungu z’uwayihawe, ibyo akunda, n’ibikenewe, kuko ibi byerekana ubwitonzi nyabwo nubushishozi  burenze agaciro k’ifaranga uwahawe akabona ko
Go toTop