Ku rutonde rwa FIFA rw’Ukwezi kwa Nzeri rugaragaza uko amakipe aba yarazamutse cyangwa yamanutse, ikipe ya Mozambique , yazamutsho imyanya itanu (5) ihita igera mu makipe 100 ya mbere ku Isi nyuma y’igihe itahagaragara.
Ibi byatewe no kwitwara neza kwabayeho mu mikino iyi kipe imaze igihe ikinnye irimo , kunganya hagati ya Mozambi na Mali [1:1], umukino yatsinze Guinea Bissau 2:1 , ubwo yahataniraga kujya mu mikino y’igikombe cya Afurika kizaba muri 2025 mri Morocco.
Nyuma y’iyo myaka yose iyi kipe itazirwa akazina ka The Mambas, yongeye kujya mu makipe 100 ya mbere ku Isi n’amanota 1226.03 mu gihe mu Kwezi kwa Nyakanga yari ifite amanota 1208.87 ubwo yari ku mwanya wa 104.
The Mambas, yitezweho gukomeza kuzamuka , nitsinda undi mukino bafitanye na Eswathini nk’uko byatangajwe n’umutoza wayo Chiquinho Conde, nyuma yo gutsinda Guinea Bissau arimo kuganira n’abanyamakuru.
Ikipe ya Mozambique yigeze kuba iya 66 ku rutonde rwa FIFA mu 1997 ,naho mu mwaka wa 2017 igera mu makipe 100 ya mbere ku Isi aho yari ku mwanya wa 97.Kugeza ubu ikipe ya Mozambique The Mambas ni iya 22 ku mugabane wa Afurika.
Kuri uru rutonde rwa FIFA Mozambique ni iya 14 muri Afurika aho ikurikrwa n’ikipe ya Senegal iherutse gutakaza imyanya ibiri kuri uru rutonde rwa FIFA.