Advertising

Nyagatare: Abaturage biguriye ubutaka bwo gushyinguramo akayabo k’amafaranga y’u Rwanda

21/09/2024 19:47

Abaturage bo mu Karere ka Nyagare mu Murenge wa Matimba , Akagari ka Kagitumba bavuga ko bishimira kuba barishatsemo ubushobozi bubafasha kwigurira ubutaka bwo gushyiramo irimbi bwabatwaye asaga Miliyoni 5 RWF.

Ibi ngo byabakemuriye ibibazo birimo n’ingendo bakoraga bagiye gushaka aho bashyingura ababo babaga  bapfuye, ikiguzi cy’aho gushyingura , urugendo rurerure , amafaranga menshi yishyurwaga imodoka ijyana umurambo.

Bavuga ko bakoraga urugendo rungana n’ibirometero  13 bagiye gushaka aho gushyingura , bakaba baragize igitekerezo cyo guhita bishakamo ibisubizo bagakusanya amafaranga yo kwigurira ubutaka bwo gushyinguramo.

Chris Nshimiyimana , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari ,yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye n’Akagari n’abaturage binyuze muri gahunda y’abaturage yo kwishakamo ibisubizo.

Ubu butaka bwo gushyinguramo bwaguzwe n’abaturage bungana na Hegitari eshatu, bukaba bwaratwaye Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, bakusanyijwe n’abaturage bagera ku 4,500

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Uko Shampiyona y’u Rwanda ihagaze n’imikino igiye kuba

Next Story

CAF Champions League: Bimwe mu byaranze umukino wahuje Pyramid na APR FC mu ijonjora rya 2

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop