Advertising

James Niyonkuru na Theo Bosebabireba bashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya

02/09/2024 06:54

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana James Niyonkuru wo mu gihugu cy’Uburundi, yahuje imbaraga na Theo Bosebabireba bakorana indirimbo bise Senga yakiriwe neza n’abatari bake.

Ni indirimbo ifite iminota 4:49 ndetse ikaba yarakiriwe neza dore ko mu gihe cy’umunsi umwe, imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 10 kuri YouTube Channel ya James Niyonkuru.

James Niyonkuru yavuze ko ari indirimbo ikora ku mutima asaba abantu kuyikunda no kuyumvisha abandi. Yagize ati:” Uramutse uteze amatwi neza iyi ndirimbo ‘Senga’ yanjye na Theo Bosebabireba wo mu Rwanda,

yumvikana neza nka zimwe mu ndirimbo yamenyekanyemo mu myaka yatambutse ndetse n’amashusho akoze mu buryo bugezweho ku buryo nizera ntashidikanya ko umuntu wese wakunze Bosebabireba atazigera arambirwa kuyireba kandi agafashwa n’amagambo yayo kuko ariyo ntego yacu. Twayikoze tugamije gukomeza gukundisha abantu Imana”.

James Niyonkuru avuga ko atazahagarara guha abakunzi be indirimbo nziza zuje ubutumwa bwizihira uwari we wese ukunda Imana.

Theo Bosebabireba si ubwa mbere akoranye indirimbo na James Niyonkuru kuko bafitanye umubano udasanzwe n’ubushuti bugamije gukiza imitima ya benshi.

Previous Story

Igisigo cy’urukundo Paul atura Cia yihebeye ! Ku mutoni wanjye, Mugore nkunda Part I

Next Story

Kanyombya agiye kugaragara muri Filime isanzwe ikinamo ibyamamare

Latest from Imyidagaduro

Go toTop