Umukinnyi wa Filime Kayitankore Njoli wamamaye nka Kanyombya yongerewe mu itsinda rikina Filime yitwa ‘Shuwa Diru’ isanzwe igaragaramo ibyamamare Nyarwanda muri Cienema nka Papa Sava na Bamenya.
Nelly Misago Wilson yatangaje ko ari iby’agaciro kuba na Kanyombya agiye kugaragara muri Shuwa Diru. Wilson Misago ukuriye Zacu Entertainment , yagize ati:”Ni filime y’urwenya , Kanyombya ni umwe mu banyabigwi mu kuzikina, rero ku mwifashisha ni iby’agaciro gakomeye kuko n’ubundi asanzemo abandi banyarwenya bakomye”.
Kayitankore Njoli ageze muri iyi filime y’urwenya nk’uko byemezwa n’uyu muyobozi twagarutseho haraguru, asanzemo abandi barimo Niyitegeka Gratien ukina yitwa Superi, Uwamenyekanye nka Bamenya ukina yitwa Wax n’abandi.
Ni filime ishingiye ku bakina nkuru babiri bakomeye ‘Superi na Waxi’ bakina nk’abasore bafashe icyemezo cyo gukodesha inyubako nini bagira ngo bayibyaze umusaruro.
Ubuzima bw’aba basore nibwo bushingiyeho iyi filime y’urwenya yiswe Shuwa Diru. Iyi filime ifite ‘Sizoni’ 4 mwe ikagira ibizwi nka ‘Episode’ 13 buri imwe ifite iminota 26.
Igitekerezo cyo gukina Shuwa Diru , bakigize nyuma yo kubona byaba ari byiza bahuje abafite amazina akomeye muri Cinema Nyarwanda.
Niyitega Gratien ukina muri iyi filime ni umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rufite.Yagaragaye muri filime zitandukanye by’umwihariko mu zitambuka kuri YouTube Channel ye yitwa ‘Papa Sawa’, ni kimwe na Bamenya nawe umaze kubaka izina binyuze mu zitambuka kuri YouTube Channel ye yise Bamenya.