Bizimana Djihad yijeje Abanyarwanda intsinzi

October 10, 2025
1 min read

Bizimana Djihad kapiteni w’ikipe y’Igihugu Amavubi, yavuze ko Bénin baziranye, bityo ko bijeje Abanyarwanda ko nk’abakinnyi barakora ibishoboka byose ngo babone intsinzi.

Yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 9 Ukwakira 2025, mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije gutegura umukino w’umunsi wa cyenda wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, uzabera kuri Stade Amahoro ku wa Gatanu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Abajijwe uko biteguye uyu mukino, Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, yavuze ko nk’abakinnyi biteguye gutanga byose ngo intsinzi iboneke, cyane ko bazaba bakina imbere y’abafana babo.

Yagize ati:“Tumeze neza, abakinnyi bose nta mvune bafite. Twiteguye gutanga imbaraga zose ngo tuzatsinde uyu mukino. Benin tuzwiye guhura inshuro nyinshi, nabizeza ko twiteguye gutanga ibishoboka byose ngo dushimishe Abanyarwanda. Turabizi neza ko ari wo mukino wa nyuma mu rugo.”

Amavubi azakina uyu mukino afite abakinnyi icyenda basanzwe babanza mu kibuga bafite amakarita y’umuhondo, aho nibaramuka bongeye kuyabona bazasiba umukino wa nyuma bazahuramo na Afurika y’Epfo.

Abo bakinnyi ni umunyezamu Ntwari Fiacre, ba myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, Niyomugabo Claude na Manzi Thierry, Mugisha Bonheur ukina hagati, ndetse na ba rutahizamu Mugisha Gilbert na Kwizera Jojea.

Abandi bafite amakarita y’umuhondo ni Ishimwe Anicet na Gitego Arthur, kongeraho Omborenga Fitina utarahamagawe kuri iyi nshuro.

Djihad Bizimana yongeyeho ati:“Iyo uri mu kibuga ntabwo wapfa kwibuka ko ufite iyo karita, kereka iyo ubonye indi mu mukino ni bwo utangira kwigengesera ngo utabona umutuku.”

Nyuma yo gukina umukino wa Benin, Amavubi azerekeza muri Afurika y’Epfo gukina na Bafana Bafana ku itariki ya 14 Ukwakira 2025.

Itsinda C ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 riyobowe na Benin ifite amanota 14 inganya na Afurika y’Epfo, mu gihe u Rwanda na Nigeria bifite amanota 11. Zimbabwe ifite amanota icyenda naho Lesotho ifite ane, zombi ziri mu myanya ya nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Niba urya igi ritetse buri munsi ibi nibyo bizaba ku mubiri wawe

Next Story

APR FC yahagaritse abakinnyi babiri baketsweho kuyigambanira

Latest from Imikino

VAR igiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryateguje ko muri Gashyantare 2026 rizatangira gukoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire, rizwi nka Video Assistant Referee mu rwego rwo
Go toTop