Amerika yiciye abasore batatu mu Nyanja ya Karayibe

November 4, 2025
1 min read

Abasore batatu bapfiriye mu gitero cy’indege z’intambara za Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyagabwe ku bwato bwavugwagaho kunyuza ibiyobyabwenge mu Nyanja ya Karayibe bubyinjiza muri iki gihugu.

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth ngo iki ni kimwe mu bitero byiyongereye byagiye bigabwa ku bwato bushinjwa gucuruza ibiyobyabwenge ku butaka bwa Amerika, muri gahunda ya Perezida Donald Trump yo kurwanya ubucuruzi bwabyo.

Ubu bukangurambaga bwatangiye muri Nzeri buherutse kunengwa cyane n’abayobozi b’ibihugu byo muri Amerika y’Epfo, aho bamwe bavuga ko ari uburyo bwa Washington bwo kugaragaza ubutegetsi bwayo muri uwo mugabane.

Hegseth yavuze ko ubwato bwagabweho igitero ku wa Gatandatu bwari bwiganjemo abarwanyi b’itsinda ryashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, n’ubwo atigeze avuga izina ryaryo.Yongeraho ko ubwato bwari buciye mu nzira izwi nk’iyifashishwa mu kwinjiza ibiyobyabwenge muri Amerika, kandi bwari butwaye “ibintu bitemewe” — ariko nta bimenyetso yigeze atanga.

Video yashyizwe hanze n’ingabo za Amerika yerekanye ubwato bugaragara mu buryo butarambuye mbere yo gusandara, ibintu byongera gushidikanywaho n’abashinzwe uburenganzira bwa muntu.

Kuva iyi mikoranire yo mu nyanja yatangira, ibitangazamakuru byegeranya amakuru byatangaje ko abantu barenga 60 bamaze kwicwa n’ibitero bya Amerika mu nyanja ya Karayibe no mu nyanja y’Uburasirazuba bwa Pasifika.

Perezida wa Colombiya, Gustavo Petro, yamaganye ibi bikorwa abigereranya n’“ubwicanyi” ndetse avuga ko Amerika ishaka “gucisha bugufi” ibihugu bya Amerika y’Epfo. Mugenzi we wa Venezuela, Nicolas Maduro, nawe yavuze ko Washington iri “guhimba intambara” kugira ngo yivange mu miyoborere y’abandi.

Nyuma y’ibi bivugwa, Leta ya Trump yashyizeho ibihano kuri Petro n’abamwegereye, inakuraho ishimwe rya Colombiya nk’umufatanyabikorwa mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge. Perezida Trump yanavuze ko atareka amahirwe yo kugaba ibitero ku butaka bwa Venezuela, nubwo yemera ko byasaba uruhushya rwa Kongere ya Amerika.

Bamwe mu badepite, haba ab’abaDemokarate n’abaRipubulikani, bavuga ko n’ibitero byo mu nyanja byagombaga kubanza kwemezwa na Kongere, ariko Trump we arabihakana.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe uburenganzira bwa muntu, Volker Turk, yavuze ko ibi bitero bibangamiye uburenganzira bw’ikiremwamuntu kandi “ntibifite ishingiro mu mategeko mpuzamahanga.”

Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko ibi bikorwa ari uburyo bushya bwa Amerika bwo kugerageza guhindura imiterere ya politiki muri Colombiya na Venezuela, aho Perezida Maduro akomeje kutemerwa na Washington naho Trump anenga uburyo Petro arwanya ibiyobyabwenge mu gihugu cye.

Ivomo ; BBC  na Al Jaazera

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Lyvine Rwanda wakunzwe kuri Radiyo Rwanda yasoje Kaminuza mu itangazamakuru

Next Story

Mexico : Abantu 23 biteguraga kwibuka abapfuye bishwe n’inkongi n’umuriro

Latest from Hanze

Go toTop