Mexico : Abantu 23 biteguraga kwibuka abapfuye bishwe n’inkongi n’umuriro

November 4, 2025
1 min read

Mu gihugu cya Mexico ,abantu 23 biteguraga kwizihiza umunsi w’abapfuye bishwe n’inkongi y’umuriro yibasiye amaduka ya sosiyete yitwa Waldo asanzwe acururizwamo ibicuruzwa bya make .

Umuriro ukomeye wibasiye iduka rya Waldo’s, rimwe mu maduka manini acuruza ibicuruzwa bihendutse muri Mexique, watwaye ubuzima bw’abantu 23 abandi 11 barakomereka.

Amakuru atangwa n’abayobozi avuga ko uwo muriro wadutse mu gice cy’ubucuruzi kiri rwagati mu mujyi wa Hermosillo, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Mexique.

Nubwo bamwe mu bayobozi bavuze ko byabaye nk’iturika ryapanzwe n’umuntu  ,guverineri wa Sonora, Alfonso Durazo, yatangaje ko icyateye iyo mpanuka kitaramenyekana neza.

Yongeyeho ko inzego zishinzwe umutekano zimaze gukuraho iby’uko byaba ari igitero cyabaye cyigambiriwe cyangwa giturutse ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Nk’uko byemejwe n’inzego z’umutekano za leta ya Sonora ku wa Gatandatu,abana barimo n’abafite imyaka 15 bari mu bakomerekeye muri iyo mpanuka, bamwe muri bo bahise bajyanwa kwa muganga mu bitaro byegereye muri aka gace.

Amafoto yafashwe n’abaturage yerekana umwotsi mwinshi w’umukara waturukaga mu nyubako, aho umuriro wari wageze no ku modoka zari zaparitse imbere y’iduka.

Nyuma yo kuzimya umuriro, hashyizwe ahagaragara amashusho agaragaza urugi rw’iduka rwahiye kugeza ku gukongoka, ndetse imodoka yari iruhande rwaryo nayo yibasiwe n’inkongi.

Mu butumwa bwa videwo yashyize hanze, Guverineri Durazo yagize ati:“Ndihanganisha imiryango yabuze ababo. Tugomba gukora iperereza ryimbitse kandi rigaragaza ukuri kugira ngo tumenye icyateye iyi mpanuka.”

Umushinjacyaha Mukuru wa leta ya Sonora, Gustavo Salas Chávez yavuze ko abenshi mu bapfuye bishwe n’uburozi bw’imyotsi yaturutse mu muriro.

Yongeyeho ko nta bimenyetso bigaragaza ko uyu muriro watangijwe ku bushake bw’uwo ari wese ariko ko iperereza rigikomeje.

Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ati:“Ndihanganisha imitima y’imiryango n’inshuti z’ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka ibabaje.”

Amaduka ya Waldo’s ni amwe mu asanzwe akorera hirya no hino muri Mexique, azwiho kugurisha ibicuruzwa byinshi ku giciro gito.

Iyi mpanuka yabaye mu mpera z’icyumweru yahuriranye n’umunsi “Day of the Dead”, aho Abanya-Mexique baba bizihiza ubuzima bw’ababo bitabye Imana. Nyuma y’iyi mpanuka, leta ya Sonora yahise isesa ibirori byose byari biteganyijwe kuri iki cyumweru.

Ivomo ; Al Jaazera na BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Amerika yiciye abasore batatu mu Nyanja ya Karayibe

Next Story

Kenya : Abantu 21 bishwe n’inkangu idasanzwe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop