Uwakiniye Arsenal yashyizeho miliyoni 29 frw nk’igihembo cy’uwabona imbwa ye

October 28, 2025
1 min read

Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Wales, Aaron Ramsey, yashyizeho akayabo k’angana na 29,703,400 RWF nk’ igihembo ku muntu wese watanga amakuru yafasha kuboneka kw’imbwa ye yitwa Halo, yaburiye muri Mexique kuva ku wa 9 Ukwakira 2025.

Ramsey, wahoze akinira amakipe ya Arsenal na Cardiff City, ubu ukinira ikipe ya Pumas UNAM yo muri Mexique, yavuze ko imbwa ye iheruka kubonwa na kamera z’umutekano zo ku muhanda wo mu mujyi wa San Miguel de Allende, mu karere ka Guanajuato.

Iyo mbwa yo mu bwoko bwa Beagle yari ifite ikarita y’ikoranabuhanga (tracker) ishyirwa ku ijosi, ariko kugeza ubu amakuru yerekeye aho iherereye ntaramenyekana.

Ramsey yanyujije ubutumwa ku rubuga rwe rwa Instagram, agaragaza ahantu imbwa iheruka kubonwa hakoreshejwe Google Maps, asaba abantu bose bafite amakuru kumufasha.

Ramsey bakunze gutazira ‘Rambo’ yanditse ati: “Nimugire icyo mubona muhite mutumenyesha ku byerekeye Halo. Hari igihembo kinini ku muntu uzayitahura. Turamusenga kandi twizeye ko azagaruka amahoro,”.

Mu ntangiriro, Ramsey yari yatanze igihembo cya $10,000, ariko nyuma y’icyumweru nta makuru aboneka, we n’umuryango we bafashe icyemezo cyo kukigira $20,000.

“Turashaka gusa kubona umukobwa wacu agarutse,” yanditse kuri Instagram ashyiraho ifoto y’iyo mbwa isinziriye, yongaho amagambo y’agahinda agira ati: “Nakora iki ngo mbone uko nongera kugufata mu biganza byanjye bwa nyuma, Halo.”

Umugore wa Ramsey, Colleen, na we yanditse ubutumwa bwerekana impungenge n’agahinda batewe no kubura iri tungo ryabo ,avuga ko batigeze babona amakuru y’imbwa yabo, nawe ashimangira ko bafite “ibibazo bikomeye” ku bijyanye n’icyayibayeho, kandi bagatinya ko bashobora kutazigera babona ibisubizo.

Ramsey, wavukiye i Caerphilly mu Bwongereza, yinjiye mu ikipe ya Pumas UNAM muri uyu mwaka wa 2025, akaba ari umukinnyi wa mbere w’Umwongereza ukomeye wakinnye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Mexique (Liga MX).

Ubwo Aaron James Ramsey yakiniraga ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza nk’umukinnyi wo hagati. Ntago yakundaga gutsinda ibitego byinshi, ariko ibitego yatsindaga byose ntibyavugwaho rumwe.

Uretse kuba yarabaye icyamamare nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, icyatumwe amenyekana kurushaho ni ibyakomeje kumuvugwaho bikanacicikana ko yaba atera umwaku kuburyo iyo yatsinze igitego abantu batangira kwibaza umuntu waba agiye gupfa uwo munsi cyangwa mu masaha macye ari imbere, ndetse kenshi bikaza no kuba.

Ivomo ; Sky Sports .

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umugabo wakoraga mu gikoni cya resitora yafashwe yihagarika mu biribwa by’abakiriya

Next Story

Burundi : Uwaherukaga gutandukana n’umugabo we yishwe by’amaherere

Latest from Imikino

VAR igiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryateguje ko muri Gashyantare 2026 rizatangira gukoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire, rizwi nka Video Assistant Referee mu rwego rwo
Go toTop