Niba ukunda gushyira igi ku mafunguro yawe ya buri munsi ukaba warabigize umuco , menya ko hari ibintu byinshi bizaba kumubiri wawe nk’uko tugiye kubirebera hamwe muri iyi nkuru.
Hari abafata umuco wo kurya igi nk’ibisanzwe kubera ko bahora bayafite , yewe bakarifata buri munsi ariko ntibamenye icyo rimara mu mubiri wabo.
Hari n’aho uzajya gufata amafunguro muri Resitora, usange igi risimbuzwa inyama ariko utangazwe no gusanga benshi bihitiramo inyama, ahari bigaterwa n’uko batigeze basoma iyi nkuru na mbere hose.
ESE NI IBIHE UZUNGUKA MU GIHE IGI RITAVA KU ISAHANI YAWE BURI MUNSI?
1.Igi ryongerera imbaraga imitsi kandi rigatanga imbaraga: Igi ribamo ‘Poroteyine’ zihagije , bishatse kuvuga ko ribamo ‘Amino Acid’ ikerwa cyane n’umubiri ari nayo imitsi ikora neza kandi igakomera.
Niba ukunda gukora imyitozo ngorora mubiri cyangwa ukaba ushaka ko imitsi yawe ikomera kandi ikagira ubuzima bwiza, iteka fata igi ritetse kuko ni ingenzi cyane.
2.Igi rifasha ubwonko gukora neza : Kubyerekeye ibibazo n’uburwayo bwo mu mutwe aba ari amateka iyo ukunda gufata amagi ya buri munsi.Abantu bakunda gufata amagi ya buri munsi, baba bafite imbaraga muri bo kandi iteka bagaragara nk’abakomeye no mu bitekerezo batanga barigaragaza.
3.Igi ryongerera amaso kureba neza: Niba ukunda kurya igi rya buri munsi , byanga bikunze na we urabizi ko ufite amaso meza. Ibyo bituruka muri lutein na zeaxanthin zizwiho kurinda amaso ubusaza.
4.Igi rifasha abantu bashaka gutakaza ibiro: Igi ritse rikungahaye kuri ‘Calories’ nkeya bityo bigatuma kurifata mu gitondo bigira akamaro ku muntu ushaka gutakaza ibiro.
5.Rikomeza umutsi, uruhu n’inzara: Igi rikungahaye kuri Vitamini B yiganjemo ‘Biotin, na Fatty acid’ bigira akamaro cyane mu gufasha uruhu, umusatsi n’inzara. Nyuma y’igihe urya amagi uzamenya ko iyi nkuru wasomye yagufashije.
Kurya igi rimwe buri mu gitondo mu gihe cy’ukwezi, bisiga ingaruka nziza ku mubiri wawe n’ubuzima bwawe muri rusange. Bifasha umubiri wawe muburyo bwagutse bikakuvura indwara wagombaga kwivuza imyaka.

Isoko: Healthline