Kenya : Abantu 21 bishwe n’inkangu idasanzwe

November 4, 2025
1 min read

Leta ya Kenya yemeje ko abantu 21 bapfiriye mu nkangu yabaye mu karere ka Marakwet East, mu burengerazuba bw’igihugu, itewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa mu gice kinini cy’igihugu.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Kipchumba Murkomen, yavuze ko imirambo y’abahitanywe n’iyo nkangu yajyanwe ku kibuga cy’indege gito kiri hafi y’aho ibyago byabereye, mu gihe ibikorwa byo gushakisha ababuze byari bikomeje ku bufatanye bwa leta n’umuryango wa Croix-Rouge.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Murkomen yatangaje ko abantu barenga 30 baburiwe irengero nyuma y’uko imiryango yabo itangaje ko itarababona. Yavuze kandi ko abandi 25 bakomeretse bikomeye bajyanywe mu bitaro bikuru byegereye ako gace hakoreshejwe kajugujugu za gisirikare.

Umuryango wa Croix-Rouge ukorera muri Kenya watangaje ko ibikorwa by’ubutabazi bigoranye kubera ibyondo byinshi n’imyuzure y’imigezi yatembye nyuma y’imvura nyinshi. tumwe mu duce twibasiwe ntituragerwamo n’imodoka, bigatuma hakenerwa indege nto zifasha mu kugeza ibiribwa n’imiti ku barokotse.

Ku mugoroba wo ku wa gatandatu, leta yari yahagaritse ibikorwa byo gutabara kubera umwijima n’amazi menshi yari yuzuriranye, ariko Minisitiri Murkomen yemeje ko byasubukuwe ku cyumweru.

Yavuze ati:“Turimo gutegura uburyo bwo kugeza ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze ku miryango yagizweho ingaruka. Kajugujugu za gisirikare na polisi ziteguye gutwara ibyo bikoresho.”

Kenya iri mu gihe cy’imvura cyo hagati mu mwaka, kizwiho imvura nyinshi ariko itamara igihe kinini, ugereranyije n’iy’imvura y’itumba iba hagati ya Werurwe na Gicurasi.

Leta yashishikarije abaturage batuye hafi y’imigezi n’ahazwiho kuba haba inkangu kwimukira ahatekanye, kugira ngo hirindwe ibindi byago bishobora gukurikiraho.

Mu gihe Kenya ihanganye n’ibi biza, igihugu cya Uganda nacyo cyibasiwe n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi, cyane cyane mu burasirazuba hafi y’umupaka wa Kenya.

Ku wa gatandatu, Croix-Rouge ya Uganda yatangaje ko ibyondo byasenyeye inzu yo mu cyaro cya Kapsomo, bihitana abantu bane bari bayirimo.Imvura yateje imyuzure mu karere ka Bulambuli, yangiza imirima, inzu n’ibikorwa remezo by’abaturage.

Uyu muryango watangaje ko amazi y’imigezi ya Astiri na Sipi yarenze inkombe, bigatuma ingo nyinshi zisigara zarengewe.

Ivomo : BBC Gahuza

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Mexico : Abantu 23 biteguraga kwibuka abapfuye bishwe n’inkongi n’umuriro

Next Story

Amerika igiye gutera Nigeria kubera kwica abakiristu

Latest from Hanze

Go toTop