Umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Bwongereza, Phil Foden, yamaze kwiyambaza abanyamategeko be nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ibihuha bivuga ko umwe mu bana be yapfuye, undi akaba arwaye kanseri.
Foden, ufite imyaka 25 y’amavuko akaba akinira ikipe ya Manchester City, yavuze ko ibi bihuha bimwangiriza izina kandi bikomeretsa cyane umuryango we. Uyu mugabo ufite abana batatu n’umukunzi we Rebecca Cooke, yafashe icyemezo cyo gukurikirana abatangije ayo makuru kugira ngo ahagarike ibi binyoma.
Ibi byose byatangiye ubwo ku rubuga rwa Facebook hagaragaraga ubutumwa buvuga ko umuhungu wabo w’imfura witwa Ronnie, ufite imyaka itandatu, yaba yapfuye. Nyuma yaho, undi muntu wiyita Man City Fan Lover yanditse “ubuhamya” bw’ibinyoma avuga ko umukobwa wa Foden, True Foden, w’imyaka ine, arwaye kanseri.
Ibyo binyoma byakurikiwe n’amafoto yakoze hifashishijwe ubwenge buhangano, harimo n’ayo bigaragara ko Foden na Rebecca bari kurira. Ibyo byahise bituma izina “Phil Foden” ryigarurira imbuga nka X, Facebook, ndetse no kuri Google, abantu benshi bashaka kumenya ukuri.
Rebecca Cooke, umukunzi wa Foden, yanditse kuri Instagram asobanura uko ibintu byifashe, agira ati:“Turabizi ko hari abantu bari gukwirakwiza izi nkuru z’ibinyoma. Ni ibintu biteye ubwoba kandi binatesha umutwe. Ntituzi uko umuntu yakwiyemeza guhanga ibintu nk’ibi, cyane cyane bijyanye n’abana.
“Turabashimira abagiye batwandikira baduhumuriza; turakomeye, kandi turimo gukora ibishoboka byose ngo ibi bintu bihagarare.”
Yakomeje asaba abakunzi babo kurega konti zanditse ayo makuru ku buyobozi bw’imbuga bazanditseho [kurepotinga].
Foden nawe, mu magambo ye, yavuze ko atari kwiyumvisha uburyo umuntu ashobora kubeshya ibintu nk’ibi ,agira ati:“Biratangaje kubona ibintu nk’ibi byahimbwa maze bigakwira ku mbuga nkoranyambaga. Ubu ntitwibasiwe nk’abakinnyi gusa, ahubwo ni umuryango wanjye uri kubabazwa.”
Abasesenguzi bavuga ko ibyo binyoma bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwo mu mutwe bw’abafite amazina azwi, cyane iyo byinjira mu buzima bwabo bwite.
Gukoresha abanyamategeko, nk’uko Foden yabikoze, bishobora kuba intambwe ya mbere yo kugaragaza ko gukwirakwiza ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga bifite ingaruka z’amategeko.
Uyu mukinnyi umaze imyaka myinshi akinira Manchester City ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, yavuze ko icyifuzo cye ari uko ibi bihuha bihagarara burundu kugira ngo ubuzima bwe n’ubw’umuryango we bisubire mu mahoro.
Ivomo ; Daily Mail na The Mirror.