Umukunzi wa Lamine Yamal yatanze ubwega agaragaza ko we na Lamine Yamal batagiye kwibaruka nk’iko byari bimaze iminsi bivugwa.
Ubwo abafana bari buzuye Stade ya Santiago Bernabéu bategereje kureba umukino wahuje Real Madrid yo mu bwongereza na FC Barcelona yo muri Espanye , umukunzi wa Lamine Yamal na we yitabiriye uwo mukino akuraho ibihuha byari bimaze iminsi bivugwa ko batwite inda y’imvutsi ndetse ko atabasha no kugera aho abandi bari.
Si ibyo gusa kuko mu mashusho yashyizwe hanze na Denfensa Central yari mu buryo bw’imbona nkubone, Nicki Nicole yasubije ikibazo cy’uko atwitiye Lamine Yamal, agaragaza ko yifuza kuba umubyeyi ariko ko atari nonaha ndetse ko nta n’umwana batwite.
Yagize ati:”Oyaa ! Oya rwose ! Ubu nta kintu gihari. Ndifuza kuba umubyeyi ariko si nonaha , mu bihe biri imbere”.
Bamwe mu bakunzi ba Nicki Nicole usanzwe ari umuhanzikazi mu njyana ya Hip Hop mu Gihugu cya Argentine , bari bamaze igihe bakukekaho kuba atwitiye Lamine Yamal bamaze igihe gito bakundana.
Lamine Yamal kandi mbere y’umukino yari yatangaje ko ikipe ya Real Madrid ari ikipe igizwe na ruswa n’ubusambo bwo kwiba imikino.
Urukundo rwa Nicki na Yamal rwashyizwe mu majwi cyane kugeza ubwo bo babyitangarije banyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Nicole Denise Cucco wamamaye muri muzika nka Nicki Nicole ni umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko, ni umuhanzikazi wamenyekanye cyane muri Hip Hop ndetse akaba ari n’umwanditsi w’indirimbo.
Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Wapo Traketero, Colocao, Mamichula, Mala Vida na Marisola. Nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga ze by’umwihariko ku rubuga rwa YouTube kuri konte ye, indirimbo iherutse kujyaho imaze amezi 11 yise ngo Mascara yahotse kuri Album aherutse gushyira hanze.