Se wa Lamine Yamal yiyamye abakomeje kuvuga ku mwana we nyuma yo gutsindwa na Real Madrid

October 27, 2025
1 min read

Nyuma y’aho Fc Barcelona itsindiwe na Real Madrid mu mukino wishyiraniro abafana bagatangira kuvuga ko Lamine Yamal yarangijwe no kujya mu rukundo imburagihe, Se yagaragaje ko abo bose bakwiriye guceceka.

Ikipe ya Real Madrid yaraye ikuye amanota 3 kuri Stade ya Santiago Bernabeau, gusa nyuma y’umukino Lamine Yamal akomeza kuba inkuru no gushyirwa mu majwi na bamwe bagaragaza ko atangiye gutakaza urwego rwe muri Ruhago.

Bamwe mu bafana bagaragaza ko Lamine Yamal iyo ataza kujya mu rukundo n’Umuhanzikazi Nicki Nicole yari kuba agikina umupira yari asanzwe akina ,bakongeraho ko kugeza ubu asigariye ku magambo gusa babikurije ku kuba atafashije ikipe ye kubona amanota 3.

Nyuma y’umukino wahuje Real Madrid na Fc Barcelona , bamwe mu bayobozi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bihanganishije Lamine Yamal ndetse n’umubyeyi Mounir Nassroui anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze yiyama abakomeje kugaya umwana we.

Mu butumwa butarimo gucisha make no gusaba imbabazi abafana ba Fc Barcelona, Mounir yanditse ati:”Icyiza ni uko afite imyaka 18 y’amavuko. Duhurire i Barcelona”.

Ntabwo uwo mubyeyi yagarukiye aho kuko yahise yongera gufata ifoto y’umwana we [Lamine Yamal],isanzwe kuri konti ye bari kumwe yambaye numero 10 akayisangiza abakunzi be.

Ibyo Mounir yabikoze nyuma y’aho umusifuzi yari amaze kurangiza umukino maze abakinnye benshi ba Real Madrid bagasagarira Lamine Yamal, bamubwira amagambo arimo n’ayavuzwe na Vinicius Junior wabwiye Lamine Yamal ati:”Ugira amagambo menshi”.

Nyuma ya Vinicius Junior, n’Umunyezamu wa Real Madrid Thibaut Courtois, yegereye Lamine Yamal mu buryo byagaragaye ko ari ukumusagararira ariko agafashwa n’abashinzwe umutekano.

Si hanze gusa kuko no mu Rwanda bamwe mu bafana ba FC Barcelona batahwemye kugaragaza ko kujya mu rukundo kwa Lamine Yamal ariko kumukozeho ndetse bikanatuma atsindwa.

Ku ruhandi ruhande ariko ntabwi Nicki Nicole ajya ahwema kujya ku kibuga gushyigikira umukunzi we akabikora yitwaje umwambaro uriho numero yambarwa n’uwo musore.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ngibi ibimenyetso bibiri bigaragaza ko ushobora kuba urwaye Kanseri

Next Story

Nicki Nicole ukundana na Lamine Yamal yakuyeho ibihuha by’uko bagiye kwibaruka

Latest from Imikino

VAR igiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryateguje ko muri Gashyantare 2026 rizatangira gukoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire, rizwi nka Video Assistant Referee mu rwego rwo
Go toTop