Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Ukwakira 2025, umwe mu banyempano bakiri bato bazwi mu itangazamakuru n’itumanaho, Lyvine Nsanzumuhire, yasoje ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’Itangazamakuru (Mass Communication and Journalism) muri East African University Rwanda.
Ibi bigize indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’ubuzima n’akazi k’itangazamakuru, aho amaze kugaragaza impano idasanzwe mu kwandika, gukora ibiganiro, gutegura no gusakaza inkuru , ndetse no gufasha abandi kuzamura urwego rwabo mu itumanaho ryubaka sosiyete.
Lyvine Rwanda, uzwi kandi mu bikorwa by’uburezi n’imibereho myiza y’urubyiruko, yavuze ko iyi ntsinzi ari intangiriro y’urugendo rushya rwo gukomeza guteza imbere ubumenyi n’ubunyamwuga mu itangazamakuru rishingiye ku kuri no kubaka igihugu.
Mu magambo ye, yagize ati:“Iyi si iherezo, ahubwo ni intangiriro y’urugendo rwo gukorera abaturage no kubabera ijwi. Nize byinshi muri kandi ndashimira abarimu, inshuti n’umuryango wanjye banyumvanye urukundo n’inkunga.”
Abamuzi neza bavuga ko Lyvine Rwanda ari umuntu uharanira impinduka nziza binyuze mu itangazamakuru ryigisha, ryubaka kandi ritanga icyizere ku rubyiruko.
Mu gihe cy’amashuri ye, yakoze ibikorwa bitandukanye birimo kwandika inkuru zicukumbuye, gutegura ibiganiro byigisha ku mbuga nkoranyambaga,ku ma radiyo,ari mu bategura bakanakora ikiganiro Vacance Vibes cya Radio Rwanda,mu bindi biganiro ndetse no gukora ubukangurambaga bushingiye ku ndangagaciro nyarwanda n’iterambere afatanya n’uburezi kuko asanzwe ari umurezi ku ishuri rya Ecole Privee Marie Auxiliatrice.
Mu gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza akomeza avuga ko ari umwanya wo gushimira Imana, kwishimira intambwe y’ingenzi yatewe, no gukomeza gutegura inzira igana ku rwego rwisumbuye rwo kwiga cyangwa gukora ibikorwa bitanga umusaruro mu itangazamakuru rigezweho.