APR FC yatangaje ko yahagaritse abakinnyi babiri bayo, Mamadou Sy na Dauda Yussif Seidu, mu gihe cy’iminsi 30 kubera imyitwarire mibi bagaragaje ubwo ikipe yari yagiye muri Misiri gukina umukino wo kwishyura wa CAF Champions League wabahuje na Pyramids FC.
Rutahizamu Mamadou Sy ukomoka muri Mauritania n’Umunya-Ghana Dauda Yussif Seidu ukina mu kibuga hagati, bombi ntibakinnye uwo mukino wabereye i Cairo ku Cyumweru.
Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa APR FC ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025, ryavuze ko hagaragaye imyitwarire idakwiye muri urwo rugendo, bityo hagakenewe gusobanurira abafana n’abakunzi b’ikipe ibijyanye n’icyo kibazo.
Itangazo ryasohowe ryagize riti:“Ubuyobozi bwa APR Football Club bwifuje gusobanurira abo bireba, cyane cyane abafana n’abakunzi bacu b’akadasohoka, ibyerekeye ikibazo cy’imyitwarire idakwiye cyagaragaye i Cairo, mu Misiri, mu mukino wa CAF Champions League wahuje APR FC na Pyramids FC.”
Ryakomeje rivuga ko mu gihe cyo kwitegura uwo mukino, abakinnyi babiri Sy Mamadou na Dauda Yussif basuzuguye nkana amabwiriza n’amategeko yari yatanzwe n’Umutoza Mukuru hamwe n’ubuyobozi bw’ikipe. Iyo myitwarire mibi, nk’uko ikipe ibivuga, yagize ingaruka mbi ku musaruro w’ikipe no ku bumwe bwarangaga abakinnyi.
Nyuma yo kuganira n’ababigizemo uruhare no gukurikiza amategeko agenga imyitwarire y’ikipe ndetse n’amasezerano y’abakinnyi, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guhagarika abo bakinnyi bombi mu gihe cy’iminsi mirongo itatu. Iki gihano kigamije gutanga umwanya wo gukora iperereza ryimbitse kandi ryigenga mbere yo gufata izindi ngamba zishoboka.
Mu itangazo kandi, ubuyobozi bwa APR FC bwongeye gushimangira ko buzahora bushyira imbere ubunyamwuga, imyitwarire myiza, n’indangagaciro z’ikipe. Bwavuze ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amahame ayiranga, bityo buri mukinnyi asabwa kubahiriza amahame y’ubudahemuka, gukorera hamwe no kubahana.
APR FC isezererwa muri CAF Champions League nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0 mu mukino wabereye i Cairo, byiyongeraga kuri 2-0 yari yatsindiwe i Kigali.
Nyuma y’iyi mikino, Dauda Yussif yasubukuye imyitozo ku wa Gatatu mu gihe Mamadou Sy we ari mu Ikipe y’Igihugu ya Mauritania.
Ikipe ya APR FC iteganya gusubira mu kibuga tariki ya 19 Ukwakira 2025, aho izakira Mukura VS mu mukino w’Umunsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.
