Advertising

Ibitaramenyekanye ku mvano y’izina P-Fla rimaze imyaka irenga 20 muri muzika

01/08/2024 19:59

Ibitaramenyekanye ku mvano y’izina  P-Fla rimaze imyaka irenga 20 muri muzika

P-Fla wamamaye mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, yatangaje ko gukoresha iri zina muri muzika ye, byaturutse ku mukobwa bakanyujijeho ubwo yari hanze y’u Rwanda yiga ndetse ari no mu bundi buzima.

P-Fla risobanura ngo ‘Power First Ladies After’, ni izina rizwi cyane mu myidagaduro Nyarwanda aho yagiye akora indirimbo zitari nke ndetse rimenyekana cyane muri Tuff Gang itsinda ryihariye umubare munini w’urubyiruko kugeza ubu.Uyu muhanzi ukubutse i Dubai, yatanze ibyishimo ashimangira ubukaka bw’injyana yari atwaye ku rutugo nk’ibendera.

Ubwo P Fla yaganiraga na Inyarwanda, yagaragaje imvo n’imvano  yaryo na cyane ko ngo arifata yari azi neza ko rizaba ikimenyabose ku bera ubukaka yaribonagamo. P Fla , yavuze ko iri zina arimaranye imyaka 10 dore ko yarikoresheje kuva muri 2001 na 2002.

Ati:”Iri zina ni irya kera kuko ndimaranye imyaka myinshi, kuva muri 2001-2002.Nari nkiri muto cyane ariko na n’ubu ndacyari umusore.Ni ibintu twaganiraga ntabwo narinziko byashoboraga kuvamo impine y’agambo ukuntu hanyuma hakavamo izina.Ni uko byatangiye”.

Yakomeje agira ati:”Ariko ni ikiganiro twakundaga kugirana n’abandi basore twabanaga cyangwa abo twari turi kumwe duturanye turi inshuti. Hari ubwo washoboraga kwinjira nko muri ‘Alimantation’ hari nk’abakobwa babiri bari imbere yawe, noneho ugasanga hari umusore uhagaze ku muryango ufungura, twahahuriye n’abakobwa n’abakobwa wajya kubona ukabona uwo musore arafunguye ahise avuga ngo umukobwa abe ari we winjira mbere”.

Yakomeje avuga ko kubera gukomeza guhura n’icyo kibazo we na bagenzi be bigahura n’uko we n’abasore bagenzi be batumvaga neza impamvu umukobwa yakwinjizwa mbere y’abandi kandi bahagereye rimwe.Ati:Aha niho ririya zina ryavuye”.

P Fla uko yanyuraga muri ibyo bihe yakomezaga gutekereza cyane kuri iryo zina gusa nanone bikongera kugirwamo uruhare n’umukunzi we.Ati”Niwe natangiriyeho kureba ibyo bintu”. Akomeza agira ati:’Iri zina kandi rifite ibisobanuro bibiri. Igisobanuro cy’imbaraga abakobwa bafitemo, ubu nibwo bisobanutse neza, kuko ubu mu Rwanda abagore bahawe ijambo kandi ni byiza rwose ndabyishimiye”.

P Fla , ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zitari nke ndetse biragoye cyane kubona umuntu uzi umuziki ariko akaba atazi P Fla.

Previous Story

David Beckham yatunguranye mu muhanda yambaye akenda k’imbere gusa

Next Story

Ikipe ya APR FC yerekeje muri Tanzania

Latest from Imyidagaduro

Go toTop