Advertising

Uwamurwaje yaririmbye indirimbo yamuhimbiye mu marira menshi.

Uwarwaje Vava ararize cyane anamuririmbira indirimbo yamuhimbiye

29/07/2024 17:50

Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2024, nibwo Nsengiyumva Valantine wamamaye nka Dorimbogo yashyinguwe iwabo i Nyamasheke. Benshi bagaragaje agahinda bagize by’umwihariko ubwo yarari kururutswa agiye gushyingurwa.Umurwaza we yafashwe n’ikiga asobanura ko uretse kuba Vava yari inshuti ye ahubwo ko yari nk’umuvandimwe kuri we.

Mu kiniga cyinshi , uyu mukobwa wamurwaje yagize ati:”Ni njye warwaje Vava , uretse kuba yari inshuti nziza , yambereye umuvandimwe, sinzi ko nzongera kubona umuntu umeze nka Vava, gusa Imana imuhe iruhuko ridashira, Vava aradusize aragiye”.

Uyu mukobwa yavuze ko akimara kumenya ko Vava yapfuye yahise amuririmbira indirimbo.Ati:”Rero nkimara kumenya ko Vava yapfuye nahise mwandikira indirimbo , ntabwo ndayisohora ariko ngiye kuyimuririmbira aho ari yumve ko tumukunda nk’inshuti”

Yaririmbye ati:”Turababayeee ! Turabashavuyee ! Uradusizee ! Uduteye irungu Vava we, urwenya rwawe , tuza gukumbura , amagambo yawe meza turagukumbura . Ruhukira mu mahoro, imirimo yawe , ni guherekeze. Ntuzongera kubabara, uraruhutse , ruhukira mu mahoro , imirimo yawe ni guherekeze.Ntuzava mu mitima yacu , tuzahora tukwibuka, ruhukira mu mahoro, imirimo yawe ni guherekeze.

Ese kuki ?? Abantu nawe bagenda, ese kuki abantu nkawe badusiga, wari umumaro ku gihugu , ku muryango wawe none uradusize , tuzahora tukwibuka.Ntuzava mu mitima yacu tuzahora tukwibuka”.

Abari bagiye guherekeza Vava [Dorimbogo] ni bari benshi
Uwamurwaje yaririmbye indirimbo yamuhimbiye mu marira menshi.

 

Previous Story

Ese nyuma yo gutanga ibyishimo ubuzima burerekezahe Celine Dion ?

Next Story

Indirimbo Dore Imbogo ya nyakwigendera Vava wari uzwi nka Dorimbogo, igiye kuzuza abayirebye million 1

Latest from Imyidagaduro

Go toTop