Advertising

Papa Cyangwe ategerejwe i Rubavu mu gitaramo cy’abambaye umweru

02/07/2024 09:12

Abarimo Papa Cyangwe n’abandi bahanzi ndetse n’abavanga umuziki bategerejwe i Rubavu mu gitaramo ngaruka mwaka cya ‘All White Party’ gitegurwa na Orange Entertainment Group .

Kuri ubu ‘Orange Entertainment Group’ igiye kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 5 imaze itangiye gukora imirimo yayo, ndetse iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro yacyo ya gatatu.

Iki gitaramo kizabera i Rubavu kuri Heza Beach mu Murenge wa Nyamyumba ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu. Ni igitaramo kizaba ku wa gatanu tariki ya 12 Nyakanga uyu mwaka [2024]. Iki gitaramo kandi kizaba mu masaha y’umugoroba aho kizatangira Saa munani (2PM) kigasozwa Saa yine z’ijoro (10PM).

Muri iki gitaramo cy’abambaye umweru, abazaba bakitabiriye nta bwo bazaba baje kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu gusa Orange Entertainment imaze ishinzwe, ahubwo bazaba baje no kwifatanya na Selekta Dady umwe mu bavanga umuziki mu Karere ka Rubavu.

Orange Entertainment Group, yashinzwe na Ishimwe Lambert , umusore wiyemeje gushyira hamwe abakora imyidagaduro itandukanye mu Karere ka Rubavu agamije gutuma babyaza umusaruro ibyo bakora.

Muri Orange Ent, habamo abakora umwuga wo kuvanga vanga umuziki, Aba shyushyarungamba , abahanzi n’bandi batandukanye bose bahuriza hamwe.

Selekta Dady

Abahanzi batandukanye nka Papa Cyangwe, Khalidy , Isha Mubaya ndetse n’abandi bahanzi harimo n’abavanga umuziki (DJ) nka Selekta Dady, Dj Jackson,  Dj Chush n’abandi ba Dj bazwi ho kuryoshya ibirori bazaba bahari.  Abantu bose muri iki gitaramo bazaba bambaye imyeru.

Kwinjira muri iki gitaramo ni nk’ubuntu, kuko ahasanzwe ni ibihumbi 5 Rwf agahabwa n’icyo kunywa, VIP ibihumbi 10 Rwf ugahabwa n’icyo kunywa, naho ameza y’abantu 5 ni ibihumbi 100 Rwf bagahabwa nicyo kunywa. Abashaka kugura amatike yabo bashobora kwishyura kuri code ya MOMO 101130.

Urupapuro rw’ubutumire rwatanzwe na Orange Entertainment Group
Umuhanzi Papa Cyangwe uherutse kubura Youtube Channel ye , ni umwe mu bazitabira iki gitaramo.
Isha Mubaya umuhanzi uri kuzamuka neza mu Karere ka Rubavu , ni umwe mu bazitabira iki gitaramo.
Umuhanzi Broski ubarizwa muri Orange Entertainment Group ni umwe mu bazitabira iki gitaramo.

Aba DJ batandukanye bazatanga ibyishimo.

Previous Story

“Ndi umukobwa uhenze ntabwo nashakana n’umusore ukennye” Sandra Mbuvi

Next Story

Nyabihu: Uko urubyiruko rukora uburobyi muri nyirakigugu rwiteje imbere

Latest from Imyidagaduro

Go toTop