Umukobwa wa Guverineri mu gihugu cya Kenya Mike Sonko yahishuye umusore yifuza mu buzima bwe agendeye ku byo ashobora ku mugomba nk’umukobwa bakundana.
Aganira n’ikinyamakuru cy’imbere mu gihugu , Sandra Mbuvi yavuze ku musore yifuza , ibyo agomba kuba yujuje, n’inkwano azasabwa gutanga kugira ngo amwegukana babashe kubana nk’umugore n’umugabo.
Uyu mukobwa yagize ati:”Nshaka umukobwa ufite ibitekerezo bizima kandi ushikamye hamwe.Ndashaka umugabo mwiza ufite umushahara ahembwa ku Kwezi ungana n’ibihumbi 100 cyangwa 200 ku Kwezi”.
Uyu mukobwa akomeza avuga ko atakundana n’umuntu wazahajwe n’ubuzima udashobora kumugurira ibikapu bihenze n’umusatsi uhenze. Ati:”Ntabwo nakundana n’umusore ubayeho nabi , udashobora kunyishyurira umusatsi uhenze cyangwa ibikapu bihenze”.
Ati:”Njye ndi umukobwa uhenze, no kungira rero tukagumana , nabyo birahenze. Rero niba udashobora ku menyera ibyo byose, ntabwo nakwemera. Erega nanjye ntabwo nakwitunga.
Umusore nzereka papa, ni umusore nzaba nzi neza ko tuzabana. Agomba kuzazana intare zirindwi ( 7 Lions ) , Imodoka yo mu bwoko bwa Brantley na moto 50 zigezweho. Ibyo ni byo bazankwa, niba ntabyo ufite wa musore we isubirireyo”.
Uyu mukobwa akomeje gushyira benshi ku nkeke ari nako bibaza ubuzima bwe nyuma yo gukundana n’uwo bahujwe n’ubukire.