Advertising

Impamvu abarwanashyaka ba Green Party bifuza ko Dr Frank Habinza atorerwa kuyobora u Rwanda

28/06/2024 12:25

Dr Frank Habineza ni Umukandida Perezida watanzwe n’Ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda.Abagize iri Shyaka , barifuza ko atorwa kugira ngo imigabo n’imigambi ye yifuriza Abanyarwanda bishyirwe mu bikorwa.

Iri shyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije , kuri uyu wa 27 Kamena 2024, nibwo ryatangaje ko ryifuza ko hatorwa Dr Frank Habineza, ku mwanya wa Perezida w’Igihugu mu Matora ateganyijwe kuba  ku wa 15 Nyakanga 2024.

Ubwo bari mu Ntara y’Amajyepfo , mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busoro, bahamije ko ikibagenza ari ugushaka amajwi azamufasha kugera kuri icyo cyifuzo Ishyaka rifite.

Ntezimana Jean Claude Umunyamabanga Mukuru , Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wa Green Party ku mwanya wa Perezida  yavuze ko Frank Habineza ari Urumuri , Igisubizo n’Icyizere cy’Abanyarwanda.

Ati:”Ishyaka rya Green Party mu kurengera Ibidukikije twibanda kubyagirira akamaro abatuye Isi, ndetse n’ibindi binyabuzima”.

Ubunyamabanga bw’iri Shyaka bwagaragaje ko hakorwa ibishoboka Frank Habineza agatorerwa kuyobora u Rwanda kugira ngo ibyo yifuriza Abanyarwanda bibashe gushyirwa mu bikorwa.

Dr Frank Habineza , yahamije ko bahisemo gukorera Abanyarwanda kurenza uko bakorera Umugati nk’uko bikunze kugaragazwa, avuga ko no mu byo azakora ari ugukuraho ibigo by’inzererezi kuko ngo bitumvikana uko umugabo ufite urugo , afungwa mu nzererezi kandi afite urugo.

Dr Frank Habineza, yijeje abaturage bo mu Karere ka Nyanza ko nibaramuka bamutoye , azashyiraho ikigega cyo guteza imbere ubuhinzi n’Ubworozi.Ati:”Ndabizi ko aha , ahantu i Nyanza abantu benshi batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.Nimudutora tuzashyiraho ikigega cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi muri aka Karere.

Ku buryo umuntu uzajya ushaka gutangira umushinga w’ubuhinzi n’ubworozi icyo kigega kizajya kimugoboka kandi agacibwa inyungu nke cyane”.

Yahamije ko naramuka atowe, azasinya amasezerano n’Ibihugu by’ibituranyi ku buryo nta gihugu kizongera gufunga umupaka mu rwego rwo kongera ubuhahirane hatajemo gufunga imipaka no kuyifungura.

Previous Story

Hasobanuwe uko byagenze ngo Celine Dion agwe imbere ya Camera ari gukora filime ye yise ‘I Am Dion’

Next Story

Dore ibintu bidasanzwe abagore bakora iyo bari mu bwogero bonyine

Latest from Amatora 2024

Go toTop