Advertising

Mr Ibu agiye gushyingurwa nyuma y’amezi 3 apfuye

28/06/2024 11:26

Umunyarwenya wo muri Nigera , Mr Ibu wapfuye mu mezi 3 ashize agiye gushyingurwa mu cyubahiro n’umuryango we kuri wa 28 Kamena 2024.

John Ikechukwu Okafor [Mr Ibu] arashyingurwa kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024 nyuma y’amezi atatu avuye mu mubiri bikaba amarira n’agahinda ku bakunzi ba Cinema muri Nigeria no muri Afurika muri rusange na cyane ko nta wavuga ko atigeze ashimishwa na Filime ze by’umwihariko ku bagize amahirwe yo kuzireba cyangwa abazibwiwe.

Mbere y’uko bamushyingura  habaye ijoro ryo ku muherekeza ryabaye kuri uyu wa Gatatu muri Leta Enugu muri Nigeria aho yabaye arimo kwitabwaho n’umugore we mu gihe yari arwaye.

“Ndababaye cyane kubera ko umugabo wanjye atari hano.Ntabwo nishimye na gato kubera imbaraga nyinshi twashyizemo kugira ngo ubuzima bwe bugende neza tubashe ku murokora ariko bikatunanira”. Umugore we aganira na Vanguard.

Yakomeje agira ati:”Ntabwo nzi icyo navuga , ndetse sinzi aho nahera.Byarambabaje cyane kubona umugabo wanjye arira nk’umwana iruhande rwanjye .Naramwitegerezaga arimo kurira ndetse arino guhekenya amenyo nkmva ndashengutse.Nari kumwe na we kwa muganga , ku buryo hari twageze tugatekereza ko dukeneye kumujyana mu Mahanga kugira ngo bakomeze bamuvure”.

 

Ati:”Twandikiye ibitaro bikomeye bibiri mu Buhinde , muri Amerika , no mu Budage ariko bose banga kumva ubusabe bwacu. Mr Ibu , yavutse mu 1961, apfa ku wa 2, Werurwe 2024.

Previous Story

Ngororero: Mario yasabye urubyiruko gushyigikira Umukandida wa FPR Inkotanyi arwibutsa umuhamagaro rufite

Next Story

Hasobanuwe uko byagenze ngo Celine Dion agwe imbere ya Camera ari gukora filime ye yise ‘I Am Dion’

Latest from Imyidagaduro

Go toTop