Advertising

Umuraperi Julio Foolio yarasiwe mu birori by’isakuru ye y’amavuko

25/06/2024 09:35

Umuhanzi wo mu njyana ya Hip Hop, yarasiwe mu birori by’isakuru ye y’amavuko ahitwa Tampa muri Amerika, kuri uyu wa 25 Kamena 2024 nk’uko byemejwe n’umunyamategeko we.

Police ivuga ko abantu 4 barasiwe muri Parking y’imodoka ku cyumweru.Ngo muri abo bantu 4 barashwe umwe muri bo yahise apfa , bagakeka ko ari Julio Foolio kuko ngo ibizamini bya muganga bitari byasohoka.

Umusore w’imyaka 26 y’amavuko warasiwe aho , amazina ye bwite ni Charles Jones nk’uko umunyamategeko we yabivuze.

Uyu munyamategeko we witwa Lewis Fusco, yahamije ko uyu muhanzi watezwe ‘Ambushi’ nk’uko abahaye BBC amakuru babyemeje.

Mbere y’aho gato, Julio Foolio yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze amashusho arenzaho amagambo avuga ko Police yamufungiye ibirori.

Kugeza ubu abandi 3 barasiwe hamwe bakomeretse bajyanwa kwa muganga.

Byavugwaga ko hari agatsiko k’amabandi batumvinaga, gusa Police yasabye abantu gutanga amakuru ashobora kuyifasha mu iperereza.

Previous Story

Abakobwa gusa: Uko wahishurira umukunzi wawe ko urambiwe guteretana ukamusaba kubana

Next Story

Ayra Starr yishongoye

Latest from Imyidagaduro

Go toTop