Advertising

Ayra Starr yishongoye

25/06/2024 10:02

Umuhanzikazi ugezweho muri Nigeria Ayra Starr yishongoye kuri bagenzi be agaragaza ko kuba adashobora guhagarara yemwe biterwa n’uko ari we uhetse injyana ya Afrobeats ku mugongo we.

Oyinkansola Sarah Aderibigbe wamamaye nka Ayra Starr, umwanditsi akaba n’umuhanzi yihariye imbuga nkoranyambaga ahishurira abakunzi be impamvu atajya yifotoza yemye.

Ni mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga (X), aho yifashishije ubutumwa n’ifoto, asobanura impamvu atajya ahagarara bisanzwe nk’abandi atigonze cyangwa ngo yihine.

Yakomeje avuga ko atari amakosa ye kuko urutirigongo rwe rwahetamye kubera kwikorera injyana ya Afrobeats wenyine uyu mwaka.

“Bavandi, ntabwo nshobora guhagarara nemye , ntabwo ari amakosa yanjye. Ibibero byanjye byaravunutse ku bwo kwikorera injyana ya Afrobeats uyu mwaka” ! Ayra Starr.

Uyu muhanzikazi ni umwe mu bari kwitwara neza nyuma yo gusinya muri Studio ya Marvin Record, yazamuye abahanzi benshi bo muri Nigeria.

 

Previous Story

Umuraperi Julio Foolio yarasiwe mu birori by’isakuru ye y’amavuko

Next Story

Abashakanye : Dore ibanga ryo guhangana na gatanya nyuma yo gutandukana

Latest from Imyidagaduro

Go toTop