Advertising

Ngizi impamvu zituma abakobwa bamwe bishora mu nkundo n’abasore badashobotse mu mico

24/06/2024 20:32

Ni kenshi umukobwa azaba azi neza ko uwo musore uhora amwandikira , akanamuhamagara atari mwiza kuri we , ariko agakomeza kumuha urukundo rwe.Ese ni ukubera iki ? Iyi nkuru ni yawe.

Benshi mu bakobwa n’abagore bahura n’ibibazo byo guhabwa bike kurenza ibyo batanga.N’ubwo batabasha gusobanukirwa impamvu , abahanga bavuga ko mu mpamvu zibitera harimo; Ikibazo byo mu mutwe baba baratewe n’abo bakundanye nabo, aho baba batuye n’ibindi.

DORE IZINDI MPAMVU ZITUMA ABAKOBWA BISHORA MU NKUNDO MBU.

1.Kwiburira icyizere.

Iyo umukobwa atigirira icyizere, aba atekereza ko ntacyo ashoboye akibwira ko akeneye umusore wo kumuha ibyo yiburiye.Abahanga bavuga ko uku kutigirira icyizere biterwa n’impamvu zitandukanye z’ubuzima yahuye nabwo.

2. Gutinya kubaho wenyine.

Umukobwa wese utinya kubaho nta mukunzi afite, bimuviramo gukundana n’abasore badafite gahunda bikarangira bamubabaje.Kuba Sosiyete imusaba gushaka umukunzi bituma ahubuka nawe akibwira ko kuba wenyine bitamubereye.

3.Afite ibibazo byo gutinya gutandukana nawe.

Umukobwa utinya gutandukana n’umusore yisanga yagumanye n’utari mwiza kuri we.

4.Kutagira ubushobozi.

Ubushobozi buke ni umutego abakobwa benshi bagwamo bakisanga mu rukundo rumeze nk’ikuzimu.Aha uyu musore amuyoboza amafaranga ubundi akamwangiza cyane.

Umukobwa uzabasha kumenya byinshi kuri ibi ndetse agashaka n’ibirenze, bizamufasha kwitandukanya n’urukundo rubi.

Kubasha kwitandukanya n’urukundo rubi rero, umukobwa asabwa kumenya ko yihagije, ndetse akigirira icyizere.Akirinda gusaba ubufasha kubo abonye bose , akigenga ndetse agakorera amafaranga ye.

Ikindi kandi asabwa gushyiraho imipaka, ndetse akagira umujyanama mwiza.

Previous Story

#Amatora2024: Abakozi ba El Classico Beach Chez West mu murindi wa FPR Inkotanyi

Next Story

#Amatora2024:Uko byifashe mu Mujyi wa Kigali ahakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida wa FPR Inkotanyi 

Latest from Inkuru z'urukundo

Abasore gusa: Amagambo 10 aryohera umukobwa

Mu buzima bw’urukundo n’imibanire, amagambo akora ku mutima ashobora kugira uruhare rukomeye mu gushimangira umubano hagati y’abakundana. Amagambo meza atuma umukobwa yumva akunzwe, yubashywe,
Go toTop