Advertising

Selena Gomez na Benny Blanco batangaje amakuru mashya y’urukundo rwabo

13/06/2024 19:17

Umwe mu bakora indirimbo [ Producer ] muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Benny Blanco yagaragaje ko yiyunze n’uwahoze ari umukunzi we Selena Gomez, aho yashyize hanze ibihe byiza bagiranye akarenzaho amagambo agira “She Is Back”.

Mu Kwezi gushize nyuma yo kwitabira iserukiramuco ryitwa Cannes Films Festival, Selena Gomez yahise ajya gufata amashusho y’indirimbo ye yise ngo ‘Only Murders In The Building’ bikavugwa ko ariho urukundo rw’aba bombi rwagarukiye.

Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, Benny Blanco w’imyaka 36 yagaragaje ko umukunzi we Selena Gomez w’imyaka 32 yagarutse mu buzima bwe dore ko bombi bitabiriye Iserukiramuco ‘Cannes Films Festival’ bagafatanya no gufata amashusho y’indirimbo ya Selena Gomez mu Mujyi wa New York ndetse bakanamamaza Filime ya Selena Gomez yitwa Emilia Perez.

Mu ifoto igaragaza Selena Gomez na Benny Blanco bitegerezanya mu jisho, Blanco yarengejeho ati:”Yagarutse”.Uyu mukobwa yari asa n’uryamye mu buriri bwa Blanco.

Selena Gomez yaherukaga gutangariza ikinyamakuru cyitwa TIMES ati:”Narimaze imyaka itanu (5) ndi njye nyine kandi narimaze kubimenyera.Abantu benshi baterwa ubwoba no kuba bonyine ariko nanjye byasaga no kwiha igihano cyo kwibabaza mu mutwe wanjye gusa ndabyemera”.

Selena Gomez yakomeje agira at:”Muri uko kuba njye nyine, naje kugira igitekerezo cy’uko nshaka kujya gushaka umwana wo kurera (To Adopt) mu gihe ntagira uwo duhura tugahuza.Akenshi rero biraba iyo ubitekerezaho”.

Urukundo rwa Selena Gomez na Benny Blanco barutangaje muri 2023 aho n’inshuti yabo magara yavuze ko bari mu rukundo rukomeye ati:”Bari mu rukundo rudasanzwe kandi noneho bafite gahunda , kubera ko Benny ari muri New York ubu bisa naho batari kumwe”.

Ubusanzwe Benny Blanco ni umu-Producer ariko akaba n’umuhanzi dore ko hari indirimbo yitwa I can’t Get Enough yafatanyije na Selena Gomez na Tainy na J Balvain mu myaka 5 ishize.

Previous Story

Nkuba Potter usobanura Filime yavuze imyato Rocky Kimomo na Junior Giti

Next Story

Kanye west na Bianca Censori bongeye gutungurana

Latest from Imyidagaduro

Go toTop