Advertising

Perezida wa Congo yasabye ingabo ze gutera u Rwanda zikarwomeka ku gihugu cye

12/06/2024 20:21

Minisitiri w’Ingabo muri Congo , Guy Kabombo Muandiamvita yatangaje ko Perezida Felix Tshisekedi yatanze amabwiriza yo kwambura M23 uduce yafashe no gutera u Rwanda bakarwomeka kuri Congo.

Ibi byashyizwe ku rubuga rwa X na Minisitiri Muandiamvita mu mashusho agaragaza Perezida Felix Tshisekedi yerekwa ikarika y’Igihugu cye.Tshisekedi yari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo muri DRC General Tshiwewe Christian n’abandi.

Minisitiri Muandiamvita yavuze ko Perezida yabasabye kwigarurira uduce M23 ifite mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ariko bakanatera u Rwanda.

Yagize ati:”Antoine Felix Tshisekedi yatanze amabwiriza agamije kurwanya iterabwoba ry’ingabo z’u Rwanda kandi ashishikariza abasirikare bacu kwigarurira Kanyabayonga kugeza igihe u Rwanda rwigaruriwe”.

Kuva yakwiyamamariza kuyobora u DRC Felix Tshisekedi yagiye avuga ko azatera u Rwanda akarushinja kuba inyuma ya M23. Tshisekedi yabwiye Abanyekongo ko yiteguye gusaba Inteko Ishinga Amategeko ku muha uburenganzira bwo gutangiza intambara yo gutera u Rwanda.

Yavuze ko FARDC ifite ubushobozi wo kurasa mu Mujyi wa Kigali bidasabye ko ziva i Goma.Benshi bavuga ko ibyo yabitangaje ashaka gutsindira indi Manda gusa bityo ko ibyo avuga ntaho bihuriye n’ukuri.

Perezida Kagame w’u Rwanda, yagiye avuga ko uvuga ko ashakaga gutera u Rwanda akarushwanyaguza yibeshya cyane.Yagize ati:”Kuvuga ngo umuntu arategura ye yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda , gutera u Rwanda akarushwanyaguza , icyo tutazi ni iki se ? Aho ho gushwanyagurika twarahageze, ahubwo bizaba kubatekereza guty”.

Minisitiri w’Ingabo muri DRC avuga ko Guverinoma iteganya Miliyari 18,6 z’Amadorari yo kubaka igisirikare cya FARDC kugira ngo baze ku isonga mu Ngabo zikomeye muri Afurika no ku Isi.

Isoko: umuseke

Lyvine Rwanda

His name is Livine Nsanzumuhira Ntambara known as Lyvine Rwanda,Studied Mass communication and Journalism at EAST AFRICAN UNIVERSITY,he works journalism as passion and professional

Previous Story

Umusore wari ukurikiranyweho kwiba Telefone ya The Ben yabaye umwere

Next Story

Kwizera Jojea yageze mu Rwanda agira icyo atangaza

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop