Nyuma y’igihe abaturage bo mu mirenge ya Murambi na Murundi mu Karere ka Karongi barira ayo kwarika kubera umugezi wa Mashyiga watwaraga amateme ndetse ukaba waranahitanye abantu batari bake , ubu barashima ikiraro cyo mu kirere kirimo kuhubakwa kandi bafite icyizereko uwo mugezi utazakigeraho.
Abo baturage bavuze ko bari babangamiwe cyane n’uwo mugezi wa Mushyiga , by’umwihariko abatuye mu tugari twa Nyarunyinya, Muhoro na Mubuga; bavuga ko mu bihe by’imvura nyinshi uyu mugezi wagiye ubatwara abantu bageregaza kwambuka.
Mugwaneza John ati “ejo bundi uherutse gutwara umukecuru avuye mu isoko I Syembe hari n’abantu benshi ujya utwara ubavanye iyo ruguru tukabakuniramo hano.”
Impamvu yatumaga uyu mugezi utwara abantu, ni uko ibiraro bisanzwe by’ibiti n’imbaho byashyirwagaho bitamaraga kabiri uwo muezi utabijyanye.
Mukandera Feresiye ati “ Mashyiga yatwaraga ibiraro cyane kuko ibyo nibuka imaze kujyana ni ibiraro bine.”
Mukeshimana Jacqueline na we ati “Abanyeshuri biga hariya ku Mubuga hari bamwe barara iwanjye kuko iyo Mashyiga yuzuye tubabuza kuyambuka.”
Nyuma yo kubonako ibiraro bisanzwe by’imbaho n’ibiti bidakemura ikibazo ku buryo burambye, ubu hari kubakwa icyo mu kirere cyitezweho korohereza abaturage mu migendanire ndetse imirimo yo ku cyubaka ikaba igeze kure nk’uko bitangazwa na Eng.Ndorimana Vedaste ukuriye imirimo yo kucyubaka.
Agira ati “ Twavuga ko kigeze kuri 95% kuko igisigaye ni ugusgushyiraho urugo rutuma abaturage bajya bagenda hagati mu inzira nta kibazo bafite.”
Iki kiraro kizafasha abaturage kugera mu isantere ya Shyembe bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima ndetse n’abarema isoko rya Shyembe, gifite uushobozi bwo kunyurwaho n’abantu 300 icyarimwe kandi cyizaba gifite ubushobozi bwo kuramba imyaka 50.
Isoko: Radiotv10