Kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Mata , nibwo uyu muhanzi akaba n’umuramyi Josh Ishimwe yaganirana n’umunyamakuru wa Umunsi.com atanga ubutumwa muri Ibi bihe bikomeye u Rwanda n’inshuti z’u Rwanda bibukwa inzirakarengane zishwe mu myaka 30 ishize muri Jenoside yakorerewe abatutsi 1994.
Mu butumwa bwe bugufi yagize ati:”Muri iki gihe twibuka kunshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ndakomeza buri mu Nyarwanda wese wagizweho ingaruka nayo Nyagasani we nyirihumure abakomeze.”
Yakomeje agira ati:”Dukomeze gushimangira ubumwe n’amahoro n’urukundo bikwiye abo Nyagasani yazuye.Twibuke, twiyubaka.”Muri rusange yakomeje abanyarwanda bose kuko haba abari bariho icyo gihe n’abavutse nyuma iyi Jenoside yabagizeho ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi mu kubaragiza Nyagasani ngo Abe ariwe ubakomeza.
Uyu muhanzi kandi yasabye ko twakomeza gushimangira ubumwe,amahoro n’urukundo bikwiye.Josh Ishimwe Ni umwe mu bahanzi nyarwanda bagezweho cyane cyane mu gusubiramo indirimbo zitandukanye by’umwihariko izaririmbiwe Imana akazisubiramo bijyanye mu njyana gakondo nyarwanda,bikagaragarira mu bikoresho Bya muzika gakondo byumvikana muri izi ndirimbo,imbyino n’imyambarire bigaragaza umuco gakondo nyarwanda.